skol
fortebet

AFCON 2019: Ghana na Mali zeretswe umuryango usohoka mu irushanwa

Yanditswe: Tuesday 09, Jul 2019

Sponsored Ad

Igikombe cya Afurika cy’uyu mwaka gikomeje gutungurana cyane kuko amakipe y’ibigugu akomeje gusezererwa mu buryo butunguranye rugikubita.

Sponsored Ad

Nyuma ya Misiri yakiriye irushanwa,Maroc,RDC na Cameroon hiyongereyeho ikipe ifite abakinnyi bakomeye ya Ghana ndetse na Mali yari yagaragaje imbaraga mu mikino y’amatsinda.

Ikipe ya Cote d’Ivoire idahabwa amahirwe menshi n’abakunzi b’igikombe cy’Afurika yaruhijwe na Mali mu gice cya mbere ariko birangira itsinzwe.

Cote d’Ivoire yakinnye umukino utaryoheye ijisho,yatsinze igitego ku munota wa 76 ibifashijwemo na Wilfried Zaha wasigaranye n’umunyezamu ntiyakora ikosa niko guhita amuroba.

Mali yari yacitse intege mu gice cya kabiri,yagerageje gushaka kwishyura mu minota 14 yari isigaye ariko ntibyayikundira iba indi kipe isohotse rugikubita,
Mu wundi mukino watunguye benshi,ikipe ya Ghana yahabwaga amahirwe menshi ugereranyije na Tunisia bahuye, yahuye n’uruva gusenya isezererwa kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho amakipe yombi anganyije 1-1.

Ikipe ya Tunisia yakinnye umupira wo kugarira igakina imipira itakaje,yaje guhirwa n’impinduka umutoza wayo yakoze ubwo yinjizaga mu kibuga kapiteni Wahbi Khaziri wari wabanje hanze niko gutangira gusatira Ghana.

Tunisia yaje gutungura Ghana ku munota wa 73 iyitsinda igitego cyaturutse kuri counter attack,gitsinzwe na Taha Yassine Khenissi wateye umupira ukubita umutambiko ujya mu izamu.

Ghana yari yamaze kwiheba nyuma yo gusatira izamu rya Tunisia ntibone igitego,yaje kubona igitego ku munota wa 2 w’inyongera cyitsinzwe na Rami Bedoui warobye umunyezamu we wari wasohotse aje gukuramo umupira.

Amakipe yombi yahise ajya mu minota 30 y’inyongera,itagize icyo ibyara kuko yarangiye amakipe yombi akinganya igitego 1-1.

Nyuma y’iminota 120,ikipe ya Tunisia niyo yahiriwe n’amapenaliti kuko yinjije penaliti zayo uko ari 5 mu gihe Ghana yahushije imwe ya Caleb Ekuban ihita isezererwa.

Penaliti za Tunisia zatsinzwe na Naim Sliti, Wahbi Khazri, Yassine Meriah,Dylan Bronn na Farjani Sassi mu gihe iza Ghana zatsinzwe na Mubarak Wakaso, Jordan Ayew, Lumor Agbenyenu na Thomas Partey.

Imikino ya ¼ izatangira ku munsi w’ejo taliki ya 10 Nyakanga 2019 aho saa kumi n’ebyiri Senegal izahura na Benin mu gihe Nigeria izahura na Afurika y’Epfo.Kuwa Kane Cote d’Ivoire izahura na Algeria mu gihe saa tatu Madagascar izahura na Tunisia.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa