skol
fortebet

AFCON 2019: RDC yungukiye cyane mu kunyagirwa kwa Kenya na Tanzania mu mikino ya nyuma y’amatsinda

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe zari zihagararariye EAC mu gikombe cya Afrika zanyagiwe ibitego 3-0 mu mukino wa nyuma w’amatsinda bituma amahirwe yo gukomeza muri 1/8 ayoyoka kuri Tanzania mu gihe Kenya yo isigaranye make cyane.RDC yahise ibona itike yo kwerekeza mu kindi cyiciro.

Sponsored Ad

Mu mikino ya nyuma yo mu itsinda C na D yatumye hamenyekana andi makipe agomba gukomeza muri 1/8 cy’irangiza n’ari mu mazi abira cyane ko hari agomba gutegereza imikino yose ikarangira.

Ikipe ya Kenya yanyagiwe na Senegal ibitego 3-0 byatsinzwe na Sadio Mane watsinze 2 wenyine ndetse ahusha na penaliti mu gihe Ismaila Sarr ariwe wafunguye amazamu.Kenya yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko uwitwa Philemon Otieno yahawe ikarita itukura ku munota wa 76.

Ku rundi ruhande,ikipe ya Algeria nayo yahaye isomo rya ruhago Tnzania kuko mu gice cya mbere gusa yayinyagiye ibitego 3-0 byatsinzwe na Islam Slimani wafunguye amazamu mu gihe ibindi bitego 2 byatsinzwe na Adam Ounas.Tanzania yasezerewe nabi muri iri tsinda rya C kuko yarangije nta nota na rimwe ibonye gusa aho itandukaniye n’Uburundi yo yabashije kubona ibitego 2.

Mu yindi mikino yabaye ni uko ikipe ya Cote d’Ivoire yanyagiye Namini ibitego 4-1 byatsinzwe na Max Gradel,Serey Die,Wilfried Zaha na Maxwell Cornet mu gihe Namibia yatsindiwe na Joslin Kamatuka.

Mu wundi mukino wabaye mu itsinda D ni uko Maroc yagaragaje urwego rwo hejuru muri iri rushanwa yatsinze Africa y’Epfo igitego 1-0 cyatsinzwe na Mark Boussoufa ku munota wa nyuma w’umukino.

Gutsindwa kwa Afrika y’Epfo na Kenya byahaye amahirwe ikipe ya RDC yo kwerekeza muri 1/8,kuko yo nubwo ifite amanota 3 gusa nta mwenda w’ibitego ifite mu gihe iyi Kenya ifite umwenda w’ibitego 4.Afrika y’Epfo nayo igomba gutegereza imikino yo kuri uyu wa Kabiri yo mu itsinda E na F.Tubibutse ko amakipe azazamuka nk’ayatsinzwe neza ari 4 gusa.

Mu itsinda E,Ikipe ya Angola irahura na Mali mu gihe Mauritania irahura na Tunisia.Iyi mikino yose iraba saa tatu mu gihe mu itsinda F,Benin irahura na Cameroon mu gihe Guinea Bissau irahura na Ghana.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa