skol
fortebet

AFCON 2019:Misiri yatsinze Zimbabwe mu mukino wagoye cyane Mohamed Salah

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Misiri yatangiye igikombe cya Afurika 2019 itsindira imbere y’abakunzi bayo igihugu cya Zimbabwe igitego 1-0,mu mukino rutahizamu Mohamed Salah atitwaye neza nkuko byari byitezwe.

Sponsored Ad

Byari byitezwe ko ikipe ya Misiri iri mu makipe akomeye muri Afurika itsinda ku buryo bworoshye Zimbabwe,ariko siko byagenze kuko yayitsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Trezeguet ku munota wa 41 w’umukino.

Umukino watangiye ikipe ya Misiri yari ku kibuga cyayo Cairo International stadium isatira cyane byatumye rutahizamu Marwan Mohsen abona uburyo bukomeye bwakabaye igitego ariko umunyezamu Edmore Sibamba ashyira umupira muri koloneri.

Ikipe ya Misiri yakomeje gukambika ku izamu rya Zimbabwe umwanya munini ariko ba rutahizamu bayo bahusha ibitego byabazwe gusa byaje kurangira ibonye igitego ku munota wa 41.

Zimbabwe yakinnye igice cya mbere yirwanaho ndetse abakinnyi bayo basatira ntibigeze babona amahirwe yo gutera mu izamu uretse uburyo bumwe rutahizamu Khama Billiat yabonye asigaranye n’umunyezamu waje gusohoka neza ashyira umupira muri koloneri.

Nubwo Misiri yabonye amahirwe menshi mu gice cya mbere ikayapfusha ubusa,kabuhariwe wayo Mohamed Salah ntiyigeze yigaragaza cyane nkuko bisanzwe kuko nta mupira ugana mu izamu yateye.

Igice cya kabiri Zimbabwe yaje yahindutse iratinyuka itangira gukina isatira bitandukanye n’igice cya mbere gusa uburyo bwo gutsinda yabonye bwari bukeya.

Misiri yari yabonye igitego,ntiyigeze yongera gusatira cyane nkuko yari yabikoze mu gice cya mbere,ahubwo yacunganye na ba rutahizamu ba Zimbabwe batari ku rwego rwo hejuru,birangira itahanye intsinzi.

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino 3 irimo uwa kabiri wo mu itsinda A wa RDC na Uganda saa 16h30,urakurikirwa n’uwa Nigeria n’Uburundi saa 19h00 mu gihe Guinea na Madagascar barakina saa 22h00.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa