skol
fortebet

AFCON 2019: Tanzania n’Uburundi zongeye kugaragaza ubunararibonye buke mu gihe Algeria yakanze abakeba bose

Yanditswe: Friday 28, Jun 2019

Sponsored Ad

Amakipe ya Tanzania n’Uburundi zongeye gutenguha abafana bazo kubera ko zatsinzwe imikino yazo ya kabiri mu itsinda bituma amahirwe yazo yo kugera muri 1/8 abarirwa ku ntoki mu gihe Algeria yo yakanze andi makipe bahanganye itsinda Senegal igitego 1-0.

Sponsored Ad

Mu mukino wari utegerejwe na benshi by’umwihariko Abarundi,warangiye batsinzwe na Madagascar igitego 1-0 cyatsinzwe ku munota wa 76 na Marco Ilaimaharitra kuri coup franc yateye neza nyuma y’aho Ngando Omar yategeye umukinnyi witwa Paulin Voavy ku murongo w’urubuga rw’amahina.

Uburundi bukomeye hagati ariko bukabura ba rutahizamu batyaye,bwakinnye umukino udatandukanye n’uwa mbere batsinzwemo na Nigeria igitego 1-0 kuko bagerageje kwiharira umupira ariko batenguhwa n’urwego rwo hasi rwa Saido Berahino utarigaragaje uko bikwiye.Uburundi bufite amahirwe menshi yo gusezererwa kuko busabwa gutsinda Guinea ibitego byinshi.

Nyuma y’uyu mukino,hakurikiyeho uwo ikipe ya Algeria iri gukina neza cyane muri iki gikombe cy’Afurika yatsinzemo Senegal igitego 1-0 cyatsinzwe na Mohamed Youcef Belaili ku ishoti rikomeye yatereye mu rubuga rw’amahina ku munota wa 49.

Senegal yari yitezwe na benshi,yagaragaje urwego rwo hasi by’umwihariko abakinnyi bayo bo hagati bahuzagurikaga cyane ndetse n’ubusatirizi bwa Senegal ntacyo bwayifashije nubwo yarangije umukino iri gusatira cyane.Benshi mu bakunzi ba ruhago bakuye Senegal mu makipe yatwara igikombe cya Afurika bitewe n’uko yitwaye imbere ya Algeria.

Umukino wasoje imikino yo kuri uyu wa Kane,wahuje ibihugu byo muri EAC aho Kenya yaturutse inyuma itsinda Tanzania ibitego 3-2 yari yarangije igice cya mbere ibarusha umupira ndetse yabatsinze n’ibitego 2-1.

Tanzania niyo yafunguye amazamu hakiri kare cyane ku munota wa 07 ku gitego cyatsinzwe na Simon Msuva wasonzemo umupira warutswe n’umunyezamu wa Kenya ku ishoti rikomeye yatewe na Mbwana Samatta.

Kenya ntiyigeze icika intege kuko ku munota wa 39 yishyuye iki gitego ibifashijwemo na Micheal Olunga wikaraze mu kirere atera ishoti agaramye nyuma y’amakoza yakozwe n’ubwugarizi bwa Tanzania.

Kenya icyishimira iki gitego,yahise itungurwa na Tanzania nyuma y’umunota umwe ubwo Mbwana Samata yacengaga abakinnyi b’inyuma bayo ahita atsinda igitego cya kabiri cyiza cyane.Igice cya mbere cyarangiye Tanzania iyoboye.

Kenya yagarutse mu gice cya kabiri yakaniye cyane,bituma ku munota wa 62 yishyura Tanzania ku gitego cyatsinzwe na Johanna Omolo ku mutwe ku mupira mwiza yahawe na Ayub Masika.

Kenya yababaje abanya Tanzania ku munota wa 80,ubwo rutahizamu ukomeye cyane Michael Olunga yateraga ishoti rikomeye mu izamu,Manula ntiyabasha kurikuramo.Umukino warangiye Kenya yiyongereye amahirwe yo gukomeza muri 1/8.

Kuri uyu wa Gatatu, saa 16h30 Tunisia irakina na Mali mu gihe saa 19h00 Maroc irahura Cote d’Ivoire mu gihe saa yine Afrika y’Epfo irahura na Namibia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa