skol
fortebet

AFCON 2019: Uburundi bwasize inkuru mbi mu gikombe cya Afurika mu gihe RDC yazutse ku munsi wa nyuma

Yanditswe: Monday 01, Jul 2019

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’Uburundi yakoze amateka mabi mu gikombe cya Afurika ubwo yatsindwaga na Guinea ibitego 2-0,bituma iva muri iri rushanwa idatsinze umukino n’umwe ndetse nta n’igitego na kimwe itsinze.RDC yo yazutse ku munsi wa nyuma ubwo yanyagiraga Zimbabwe ibitego 4-0.

Sponsored Ad

Mu mikino ya nyuma yo mu itsinda A na B mu gikombe cya Afurika yarangiye amakipe arimo Misiri,Uganda,Nigeria na Madagascar zihise zibona itike mu gihe RDC na Guinea zigomba gutegereza niba zizaza mu makipe yatsinzwe neza.

Ikipe y’igihugu ya Misiri yongeye kugaragaza ko ari ubukombe ubwo yatsindaga Uganda ibitego 2-0 byatsinzwe na Mohamed Salah kuri coup franc nziza cyane yateye ku munota wa 35 mu gihe mugenzi we Ahmed El Mohamady nawe yamwunganiye ashyiramo igitego cya kabiri ku munota wa 45 w’Umukino.

Undi mukino wabaye mu itsinda A watunguye benshi ni ukuntu RDC yafatwaga nk’intsina ngufi muri iri rushanwa yanyagiye Zimbabwe ibitego 4-0,nyuma y’impinduka zikomeye umutoza Florent Ibenge yakoze ku ikipe yabanje mu kibuga.

RDC yaje ifite gahunda yafunguye amazamu ku munota wa 04 rutahizamu Jonathan Bolingi yafunguye amazamu hanyuma ku munota wa 34 Cedrick Bakambu ashyiramo igitego cya kabiri cyatumye basoza igice cya mbere bahagaze neza.

Mu gice cya kabiri RDC yabonye penaliti ubwo umukinnyi Cedrick Bakambu yasigaranaga n’umunyezamu Elvis Chipezeze wenyine,aramutega umusifuzi atanga penaliti.Iyi penaliti yatewe neza na Bakambu bituma biba 3-0.

Ku munota wa 78 nibwo RDC yatsinze igitego cya Kane cyatumye yishyura umwenda w’ibitego batsinzwe na Uganda na Misiri,gitsinzwe na Britt Assombalonga.Nubwo RDC yatsinze ibitego byinshi,irasabwa gutegereza kureba niba yazazamuka mu makipe yatsinzwe neza.

Mu itsinda B ikipe y’Uburundi yavuye mu gikombe cya Afurika igayitse kuko yatsinzwe umukino wa nyuma wo mu itsinda ibitego 2-0 na Guinea bituma isezererwa nta nota na rimwe ibonye ndetse nta n’igitego yinjije.

Uburundi bwahuye n’uruva gusenya ubwo ku munota wa 12 myugariro wayo Christophe Nduwarugira yahabwaga ikarita itukura nyuma yo gukurura rutahizamu Mohamed Yattara kandi yari myugariro wa nyuma.

Iyi karita yakoze cyane ku Burundi kuko bwahise butsindwa igitego ku munota wa 25 gitsinzwe na Mohamed Yattara mu gihe ku munota wa 52, Mohamed Yattara yashyizemo igitego cya kabiri.Guinea yarangije ari iya 4 mu itsinda B ndetse ishobora kuzazamuka nk’ikipe yatsinzwe neza.

Ku rundi ruhande,Nigeria yandagajwe cyane na Madagascar yayitsinze ibitego 2-0 bituma irangiza ku mwanya wa kabiri mu itsinda B yahabwaga amahirwe menshi yo kuyobora.

Ibitego bya Madagascar byatsinzwe na Lalaina Nomenjanahary ku munota wa 13 mu gihe ku munota wa 53 uwitwa Carolus Andriamahitsinoro yatsinze igitego cya 2.Ibi bitego byafashije Madagascar kuyobora itsinda B.

Imikino yo mu matsinda C na D irarangira uyu munsi aho ku i saa kumi n’ebyiri haraba imikino 2 yo mu itsinda D,Namibia irahura na Cote d’Ivoire mu gihe Afrika y’Epfo na Maroc nabo barakina.

Mu itsinda C barakina saa tatu,ikipe ya Kenya irakina na Senegal mu gihe Tanzania irakina na Algeria.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa