skol
fortebet

Agasembuye katumye Diego Maradonna akorera amahano imbere y’abafana [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, Aug 2018

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradonna giherutse kugirwa umuyobozi w’ikipe ya Dinamo Brest yo mu cyiciro cya mbere muri Belarus,yasinze yurira imodoka atangira gukuramo imyenda ye hejuru imbere y’abafana.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’imyaka 57 uzwiho kugira ikinyabupfura gike,yagaragaje imyitwarire itari myiza imbere y’abafana ba Dinamo Brest, ubwo yasindaga akurira hejuru y’imodoka agatangira kuririmba ariko agerageza gukuramo umupira yari yambaye hejuru.

Maradonna wahawe amasezerano y’imyaka 3 yo gufasha iyi kipe kwitwara neza,yatunguye benshi kubera iyi myitwarire ye idahwitse,ndetse amashusho ye yasakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yarangizaga kuririmbana n’abafana,Maradonna yasomye bamwe muri bo bagwa mu kantu ndetse basigara bibaza iyi myitwarire y’uyu muyobozi wabo mushya.

Nyuma yo gukwirakwira kw’aya mashusho ya Maradonna yasinze,benshi ku mbuga nkoranyambaga bamunenze ndetse bamutuka ibitutsi byinshi kubera iyi myitwarire.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa