Kigali

Agasembuye katumye umukinnyi wa Etincelles FC yibagirwa ko bafitanye umukino na Rayon Sports

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 May 2018 Yasuwe: 3489

Umukinnyi witwa Kayigamba Jean Paul uri mu bo Etincelles FC igenderaho,yagiye mu kabari ku wa Kabiri nimugoroba,arara anywa arasinda yibagirwa ko bafite umukino wa Rayon Sports mu gitondo.

Uyu musore uzwiho gukunda ka Manyinya cyane,yakoze ibyo benshi muri bagenzi be batatekerezaga ajya mu kabari k’I Rubavu arara anywa inzoga yibagirwa ko ikipe ye ifite umukino wo kwishyura mu gikombe cy’Amahoro na Rayon Sports, byatumye umutoza Ruremesha amukura mu rutonde yazanye I Kigali.

Ruremesha yababajwe n’imyitwarire ya Kayigamba

Nkuko Ruremesha yabitangarije abanyamakuru nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-0 ku munsi w’ejo ndetse bikamuviramo gusezererwa,uyu musore yakoronijwe n’inzoga kuko agikina muri Gicumbi nabwo yajyaga anywa akarara mu kabari.

Yagize ati “Abatoza turacyafite akazi kenshi ko gukora kuri aba basore bacu kuko sinumva ukuntu umukinnyi ajya mu kabari akarara anywa inzoga agasinda,agasiba umwiherero kandi azi neza ko ikipe ariwe igenderaho.Ibyo Kayigamba yakoze byatubabaje turaganira n’ubuyobozi burebe icyo bwabikoraho”.

Kayigamba ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu busatirizi bwa Etincelles kuko umutoza Ruremesha yavuze ko amubona nk’umwe muri ba myugariro beza muri iki gihugu,ariko imyitwarire ye ikomeje kumubera imbogamizi.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yashatse gukubita umutoza wungirije wa Chelsea nyuma yo...

Umutoza wa Chelsea,Jose Mourinho yababajwe n’ukuntu umutoza wungirije wa...
20 October 2018 Yasuwe: 1842 0

Paul Pogba yatangaje umukinnyi umurusha umupira muri Premier...

Umukinnyi Paul Pogba ukina hagati mu ikipe ya Manchester United,yatangaje...
20 October 2018 Yasuwe: 3192 0

Buffon yatangaje ikipe atifuza ko PSG yahura nayo ku mukino wa nyuma wa...

Umunyezamu wa Paris Saint Germain, Gianluigi Buffon yatangaje ko atifuza ko...
20 October 2018 Yasuwe: 1658 0

APR FC yatangiye neza AZAM Rwanda Premier League 2018/2019

Hakizimana Muhadjiri na APR FC batangiye neza AZAM Rwanda Premier League...
19 October 2018 Yasuwe: 2010 0

Wayne Rooney yatangaje bimwe mu bintu abantu batari bazi kuri Manchester...

Wayne Rooney yatangaje ko umutoza Sir Alex Ferguson atigeze na rimwe...
19 October 2018 Yasuwe: 1524 0

Umukunzi wa Neymar yavuze ko bongeye gutandukana

Umunyamideli ukomoka muri Brazil, Bruna Marquezine yatangaje ko yongeye...
19 October 2018 Yasuwe: 1619 0