skol
fortebet

Aho igitekerezo cyo gusinyisha Olivier Karekezi muri Rayon Sports Cyaturutse hamaze kumenyekana.

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Bwana Gacinya Dennis yatangarije Radio 10 ko Karekezi Olivier ariwe mutoza mushya wa Rayon Sports ibintu byakuruye umwuka mubi muri iyi kipe hagati y’inzego 3 ziyobora Rayon Sports aho ubuyobozi bw’ikipe bwashinjwe ni umuryango ko bakoze ibintu batabanje kubibamenyesha ndetse bamwe mu bafana batangaza ko ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports butemera uyu mutoza ibintu byahakanwe n’ubuyobozi bw’Umuryango.
Mu kiganiro kirambuye umuvugizi (...)

Sponsored Ad

Mu minsi ishize nibwo umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Bwana Gacinya Dennis yatangarije Radio 10 ko Karekezi Olivier ariwe mutoza mushya wa Rayon Sports ibintu byakuruye umwuka mubi muri iyi kipe hagati y’inzego 3 ziyobora Rayon Sports aho ubuyobozi bw’ikipe bwashinjwe ni umuryango ko bakoze ibintu batabanje kubibamenyesha ndetse bamwe mu bafana batangaza ko ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports butemera uyu mutoza ibintu byahakanwe n’ubuyobozi bw’Umuryango.

Mu kiganiro kirambuye umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports Musabende Ange Claudine yagiranye na Radio Rwanda ku wa mbere Taliki ya 24 Nyakanga yayitangarije ko kuba hari abantu bavuga ko ubuyobozi bw’umuryango butemera Karekezi Olivier ari ibinyoma cyane ko igitekerezo cyo guha akazi uyu mugabo aribo cyaturutseho mbere yo guha akazi umutoza Masudi Djuma.

Yagize ati “igitekerezo cyo kuzana Olivier Karekezi ntabwo ari komite ya FC yakizanye bwa mbere.Umwaka w’imikino ushize muribuka ko twarangije shampiyona nta mutoza mukuru dufite kuko Masudi yari umutoza wungirije Minnaert. Minnaert agiye Masudi akomeza gutoza nk’umutoza wungirije kugeza shampiyona irangiye.Nyuma ya shampiona twagombaga gutekereza ku mutoza twumva waza muri Rayon Sports, niba se turi bubwire Masudi agakomeza cyangwa se turi bushake undi mukuru Masudi agakomeza akamwungiriza.Mu byo twatekerejeho twaravuze tuti hari abatoza b’abazungu tuzana tugasanga ntabwo bari ku rwego rwa Rayon Sports,twanzura ko ibya abazungu tubyihorera tugashaka umunyarwanda ushoboye uzi shampiyona y’u Rwanda,uzi umupira wo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.Tumaze kureba ibyo byose tureba abanyarwanda dushobora kubona bujuje ibyo bisabwa nibwo twabonye na Karekezi twamutekerezaho.

Tumaze kubitekerezaho no kubiganiraho twegereye ubuyobozi bwa FC turababwira tuti mu batoza twatekerejeho twasanze na Olivier Karekezi yujuje ibisabwa dukeneye,tubabaza uko babyumva batubwira ko bifuza gukomezanya na Masudi Djuma ,tubabwira ko nta kibazo niba babona afite ubushobozi natwe tubyemera”.

Ibi uyu munyamabanga akaba ni umuvugizi w’umuryango yabitangaje mu rwego rwo guca ibihuha byavugwaga aho yatangaje ko biteguye gukorana neza na Karekezi ndetse anemeza ko Umuryango wa Rayon Sports utagamije guhangana na FC ko icyo bashaka ari uko ibintu byajya binyura mu mucyo.

Karekezi Olivier azagera mu Rwanda ku munsi w’ejo aho yituguye guhura n’abakinnyi ku wa gatanu ndetse agakoresha imyitozo.

Andi makuru ari muri iyi kipe ni uko abasore 2 b’abarundi Nahimana Shassir na Kwizera Pierrot bakundwa cyane n’abafana b’iyi kipe bageze mu Rwandabavuye mu biruhuko iwabo mu rwego rwo gutangira imyitozo.

Ibitekerezo

  • Nibyo rwose karekezi ni choice nziza, naze muri Gikundiro rwose arisanga. Twongeye kubaha ikaze kandi abo bataramu bacu ba Pierro na Shassir

    Ibyo Umuryango uvuga nibyo. Impande zombi zigomba kubahana. N’ubwo igitekerezo cya mbere aribo bagitanze, nticyahise gishyirwa mu bikorwa kandi ntibabitsimbarayeho. Ubu rero niba icyo cyifuzo gifite agaciro ntibivuze ko abantu batabanza kuganira ngo bamenyeshwe ikigiye gukorwa atari ukubyumva mu itangazamakuru gusa. Ibi bigaragara nko gusuzugura inzego, cyangwa se hari ibyo umwe aba ashaka gushisha undi, cyane cyane ibintu bibamo amasezerano arimo imishahara.

    Mujye muharanira kwirinda urwicyekwe mukorere mu mucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa