skol
fortebet

Ajax yandagaje Real Madrid isenya ubwami yari imaze imyaka 3 iyoboye

Yanditswe: Wednesday 06, Mar 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Ajax Amsterdam yatunguye abatuye isi yose ubwo yasangaga Real Madrid ku kibuga cyayo,iyisengerera ibitego 4-1 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cya UEFA Champions League wabereye Santiago Bernabeu.

Sponsored Ad

Nkuko bisanzwe, nta bwami bwasenyutse neza,aho amateka atubwira irangira ry’ubwami bwa Misiri,Ubugereki,Roma n’ibindi bihugu byari ibihangange niko bigendekeye Real Madrid mu mupira w’amaguru.

Real Madrid yari imaze iminsi 1011 yarigaruriye igikombe cya UEFA Champions League,amakipe yose I Burayi isya itanzitse,igonzwe n’icyo twakwita igare, itsindwa na AJAX itari igifite izina muri aya marushanwa y’ibifi binini I burayi,kuko iyisanze Santiago Bernabeu iyinyagira ibitego 4-1.

Real Madrid n’abafana bayo icyizere cyari kiganje kubera ko mu mukino ubanza bashinze ibendera ryabo mu Buholandi, batsinda Ajax ibitego 2-1, ariko mu kwihorera gukomeye ibatsinze mu mukino wo kwishyura ibitego 4-1 ndetse ibasezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-3 mu mikino yombi.

Rugikubita ku munota wa 4 gusa, myugariro Raphael Varane yateye umutwe umupira ugarurwa n’umutambiko,abakunzi ba Real Madrid biterera hejuru bati rwizimbye aho ruri bunyure,batazi ko useka neza ari useka nyuma.

Ajax Amsterdam yaje muri uyu mukino ntacyo iramira,yatangiye guhererekanya ndetse no kwiga neza Real Madrid isigaye ifite hagati horoshye nk’ikibonobono,si ukuyicenga karahava.

Ku munota wa 7 gusa Ajax yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe n’umusore Hakim Ziyech wagoye bikomeye iyi kipe y’ubukombe muri iyi mikino yombi,ku mupira mwiza yahawe na Dusan Tadic wari umaze kwandagaza Casemiro.

Real Madrid yasaga n’iri gukina ikinamico yarushwaga bigaragara na Ajax bituma ku munota wa 18 ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Neres nabwo ku mupira mwiza yahawe na Dusan Tadic.

Ajax yakomeje gucungira hafi Casemiro wari ku rwego rwo hasi muri uyu mukino,iza kumwambura umupira ku munota wa 23,Neres asigarana n’umunyezamu Courtois ku bw’amahirwe ya Real Madrid umupira arawugarura.

Ku munota wa 29 nibwo rutahizamu wa Real Madrid,Lucas Vazquez yavunitse asimburwa na Gareth Bale hanyuma ku munota wa 34 na Vinicius Jr nawe aravunika asimburwa na Marco Asensio.

Ku munota wa 35, Ajax yabonye ubundi buryo bukomeye ubwo Ziyech yasigaranaga n’umunyezamu Courtois,aramuroba umupira awukuramo.

Ku munota wa 43 Real Madrid yabonye uburyo bukomeye ubwo Gareth Bale yabonaga uburyo bukomeye,ateye mu izamu,umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.Igice cya mbere cyarangiye Ajax iyoboye n’ibitego 2-0.

Mu gice cya kabiri Real Madrid yatangiye ishaka igitego kimwe nibura ngo yinjire mu mukino yishyure cyangwa se ijye mu minota 30 y’inyongera gusa ntibyayikundiye kuko ku munota wa 64 Ajax yabonye igitego cya 3 cyatsinzwe na Dusan Tadic wari wazonze bikomeye Real Madrid mu gice cya mbere.

Iki gitego cyateje urunturuntu kubera uko umupira wageze imbere y’izamu rya Real Madrid,wabanje kurenga umusifuzi ntabyemere gusa nyuma yemeje igitego.

Ku munota wa 68 Real Madrid yabonye igitego cy’impozamarira gistinzwe na Marco Asensio,abari ku ntebe y’abasimbura y’iyi kipe barimo marcelo batangira gutekereza ko n’ibindi bitego 2 bigiye kwishyurwa.

Mu gihe Real Madrid yarimo yisuganya itekereza uburyo yasatira ngo yishyure,Ajax yabonye Coup Franc yari mu ruhande rwegereye izamu,umukinnyi Schone ayitera aho Courtois atagera,igitego cya kane cya Ajax kiba kirinjiye,icyizere cya Real Madrid kiba kirayoyotse.

Ku munota wa 84 Real Madrid yakagombye kuba yabonye igitego cya 2 kuko Benzema yatse umupira myugariro De Ligt wari imbere y’izamu,ahereza umupira Modric basigarana n’umunyezamu Onana bombi ariko bananirwa kumutsinda kuko Benzema yaherejwe umupira aranyerera.

Ajax nayo yashatse kwita izina Real Madrid ntibyayikundira,kuko ku munota wa 87 Ziyech yahawe umupira ari wenyine imbere y’izamu,awuteye unyura hejuru.

Real Madrid yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko ku munota wa 3 muri 5 bari bongeyeho,myugariro Nacho Fernandez yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gutega umukinnyi wa Ajax, Van de Beek ,arangije akubita na Ziyech bituma ahabwa umutuku.

Nyuma y’ibikombe 3 byikurikiranya,intsinzi zihoraho ndetse gutwara UEFA Champions League byarabaye agakino k’abana,ubwami bwa Real Madrid busenyutse nabi,kuko isezerewe itarenze umutaru muri 1/16 na Ajax yari yaribagiranye muri uru ruhando rw’abagabo.

Real Madrid ifite UEFA Champions League 13 yasezerewe na Ajax ifite 4 ndetse yiyunze kuri Borussia Dortmund yatsindiwe iwayo igitego 1-0 cyiyongera kuri 3-0 yari yatsinzwe na Tottenham mu mukino ubanza.





Ajax yasenye ubwami bwa Real Madrid muri UEFA Champions League

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa