skol
fortebet

AJSPOR yanenze abafana ba Rayon Sports bibasiriye abanyamakuru ba Radio 10

Yanditswe: Tuesday 13, Mar 2018

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru ba Siporo AJSPOR ryihanije abafana ba Rayon Sports bagaragaje imyitwarire mibi ku mukino wabahuje na Marines FC aho batutse abanyamakuru ba Radio 10 babashinja kwibasira ikipe yabo ku mukino wa Mamelodi Sundowns.
Ibaruwa AJSPOR yanditse inenga abafana ba Rayon Sports
Ubuyobozi bwa AJSPOR bwanenze imvugo nyandagazi ndetse n’amagambo akomeye aba bafana bakoresheje batuka abanyamakuru b’iki gitangazamakuru ndetse na Muramira Regis wo kuri City Radio.
Ubuyobozi bwa (...)

Ubuyobozi bwa AJSPOR bwasabye abafana ba Rayon Sports gukurikiza amategeko aho gushaka kwihanira cyane ko hari ingingo zihana umunyamakuru n’igitangazamakuru akorera mu gihe yatandukiriye amabwiriza agenga umwuga w’itangazamakuru.

Bamwe mu bafana ba Rayon Sports banenzwe na AJSPOR

Aba bafana bavuga ko Radio 10 yasebeje ikipe yabo mbere yo guhura na Mamelodi Sundowns aho bavuze ko ikipe yabo nta bushobozi ifite bwo gutsinda Sundowns bagendeye ku mikoro y’amakipe yombi.

AJSPOR yasabye inzego zishinzwe umutekano kugira icyo zikora kuko ifite impungenge ko nta gikozwe bamwe mu banyamuryango bayo bashobora guhohoterwa.

Ibitekerezo

  • Ngo kivuga abandi bo bakivuga kikishaririza. None se ubwo abo banyamakuru bibwirako bafite uburenganzira bwo gusebya abandi, bo batemerewe kuvugwa amabi bakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa