Kigali

Akavuyo ka Wydad Cassablanca katumye ikipe ya Esperance de Tunis itwara igikombe mu minota 60 gusa y’umukino

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 1 June 2019 Yasuwe: 2040

Ikipe ya Esperance de Tunis yatwaye igikombe cya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya mu mukino wo kwishyura wamaze iminota 60, nyuma y’akavuyo gakomeye katejwe n’abakinnyi ba Wydad Cassablanca bababajwe n’igitego cyo kwishyura batsinze umusifuzi Bakary Gassama akacyanga bamusaba gukoresha VAR arabyanga,umukino urahagarara.

Uko Imikino yombi yagenze:

Mu mukino ubanza warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1,umusifuzi yakoze amahano akomeye arimo kwima Penaliti yemezwaga na VAR ikipe ya Wydad Athletic Cassablanca [WAC] ndetse anayangira igitego cyari cyo byatumye ahagarikwa amezi 6 nyuma y’umukino, cyane ko n’amashusho ya VAR yagaragaje ukuri arakwirengagiza.

Nimugoroba ibyabaye kari agahomamunwa,umukino watangiye uburyo bufasha abasifuzi [ VAR] bivugwa ko budakora neza, ariko igice cya mbere kigeze hagati bwaje gukora neza.

Ku munota wa 42,Esperance de Tunis yabonye igitego cyatsinzwe na Mohamed Youcef Belaili biyiha amahirwe yo kuyobora umukino.

Wydad Cassablanca ntiyacitse intege kuko mu gice cya kabiri ku munota wa 60 yabonye igitego cyo kwishyura,umusifuzi Gassama avuga ko habaye kurarira,abakinnyi ba WAC bamusaba kujya kureba kuri VAR arabyanga kuko abayikoreshaga bari bamaze kuyica.

Abakinnyi ba WAC barakaye cyane,ibyari umupira biba akavuyo bituma n’umuyobozi wa CAF Ahmad Ahmad yinjira mu kibuga ngo arebe ibyabaye nawe biramushobera.

Nyuma y’akanya kanini mu myigaragambyo,Gassama yasabye abakinnyi bose gusubira mu kibuga,aba WAC baranga, bavuga ko bakina ari uko igitego cyabo cyari cyatsinzwe na rutahizamu El Katri n’umutwe cyemezwa kuko nta kurarira kwabayemo.

Umusifuzi Gassama yahise afata umwanzuro wo kurangiza umukino kuri uyu munota wa 60 ari igitego 1-0,bihesha Esperance de Tunis igikombe gutyo kuko byabaye 2-1 mu mikino yombi.Hategerejwe indi myanzuro ya CAF ndetse ngo hazitabazwa na FIFA.

Umukino ukimara kurangira,wakomereje mu rwambariro aho abakinnyi ba Wydad barwanye nabo ku ruhande rwa Esperance de Tunis,intambara irakara cyane hitabazwa inzego z’umutekano.


VAR yahaye igikombe Esperance de Tunis mu buryo bugayitse cyane

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble King

    Ibyo nibyo biranga football y’africa nayamakipe menshi yirirwa yikomanga mugahanga hano iwacu ngo afite ibikombe birenga 15 byose nuko aba yaragiye abitwara,ibintu bitangiye kujya kumurongo aho Azam TV iziye kubera gutinya amenyo y’abasetsi,naho ubundi ubu zimwe ziba zibyina ko zatwaye ibikombe 25 kandi ari ubusuma gusa gusa.

    2 months ago

Inzindi nkuru

APR FC yateye intambwe ikomeye iyiganisha ku gutwara igikombe cy’irushanwa...

Ikipe ya APR FC ihagarariye igisirikare cy’u Rwanda mu mikino ihuza ingabo...
20 August 2019 Yasuwe: 2153 0

Akayabo k’amamiliyoni y’u Rwanda yagurishijwe mu cyamunara umwambaro Barack...

Hari ibyamamare biba byarambaye umwambaro,bikarangira ugurishijwe bitewe...
20 August 2019 Yasuwe: 925 0

Rutanga Eric Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports yahishuye impamvu...

Nyuma y’uko umutoza w’umunya – Brazil atandukanye n’ikipe ya Rayon Sports...
20 August 2019 Yasuwe: 2542 0

Ikipe ya Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi ukomoka muri Cote...

Ikipe ya Kiyovu Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Kouame Dynho,...
20 August 2019 Yasuwe: 608 0

Jurgen Klopp yatangaje impamvu ikomeye yatumye Liverpool itagarura...

Umutoza wa Liverpool, Jurgen Klopp yatangaje ko bifuzaga kugarura umukinnyi...
20 August 2019 Yasuwe: 1741 0

Romelu Lukaku yatangaje umukinnyi bakinanaga muri Manchester United yifuza...

Rutahizamu mushya wa Inter Milan,Romelu Lukaku amaze iminsi yandikira...
20 August 2019 Yasuwe: 2374 0