skol
fortebet

Akayabo Jules Ulimwengu yahawe n’abafana ba Rayon Sports muri Stade Amahoro Kamenyekanye

Yanditswe: Monday 06, May 2019

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports baraye bishimye birenze kubera igitego Jules Ulimwengu yabatsindiye Police FC bakayobora shampiyona y’u Rwanda,bamuhamagaye nyuma y’umukino batangira kumwoherereza amafaranga bari hejuru ya Stade bituma atahana akayabo k’ibihumbi bisaga 490 FRW.

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports bakunze gukora udushya dutandukanye,bahamagaye Jules Ulimwengu ubwo yari amaze kwinjira mu rwambariro ngo aze bamushimire,niko gutangira kumujugunyira amafaranga hasi aho yagendaga anyura azenguruka Stade.

Jules yatoraguye aya mafaranga yagwaga nk’imvura,bituma yinjiza agahimbazamusyi karuta umushahara we w’ukwezi.

Guhera mu gice cya Stade Amahoro ahazwi nko mu icyenda kugeza muri 17, Ulimwengu yahazengurutse abafana bari hejuru basuka amafaranga hasi akagenda atoragura ashyira mu rukweto ndetse no mu isengeri abakinnyi bari ku ntebe y’abasimbura baba bambaye byose biruzura.

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,Umurundi Jules Ulimwengu yasaruye mu bafana ba Rayon Sports akayabo k’ibihumbi 490 by’amafaranga y’u Rwanda aziyongera ku mushahara we ndetse n’agahimbazamusyi k’ikipe.

Nyuma y’umwanya munini Rayon Sports isatira Police FC ku munsi w’ejo,myugariro Irambona Eric yarenguye umupira usanga Jules Ulimwengu aho yari ahagaze mu rubuga rw’amahina,awukubita agatsinsino winjira mu izamu,ku munota wa 86 w’umukino.

Aka gatsinsino ka Ulimwengu kahinduye byinshi,kuko katumye Rayon Sports ifata umwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo ikuyeho APR FC yari iwumazeho igihe kinini ndetse irahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe niramuka itsinze imikino 4 isigaye.


Jules Ulimwengu yatoraguye amafaranga araruha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa