Akayabo Rayon Sports yahawe kuri Muhire Kevin kamaze kumenyekana
Yanditswe: Monday 07, Jan 2019
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kurekura umusore wayo w’umuhanga Muhire Kevin waguzwe akayabo ka miliyoni 26 Frw ($30) n’ikipe yitwa Misr lel-Makkasa Sporting Club yo mu Misiri.
Rayon Sports yemeye gutanga ibaruwa irekura Muhire Kevin wari umaze igihe kinini akora igeragezwa muri iyi kipe gusa amafaranga yahawe igomba kuyagabana n’umuyobozi wa centre ya Gikondo witwa Santos.
Muhire Kevin yari afitiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka,bityo irahabwa akayabo k’ibihumbi 20 000 by’amadolari naho andi $10 000, Muhire Kevin na Ntibitura Jean Claude bita Santos bayagabane.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mutarama 2019 nibwo Muhire Kevin abonana n’ubuyobozi bw’iyi kipe iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, ayisinyire amasezerano y’imyaka itatu.
Ibitekerezo
nyamara uyu mwana aguzwe makeya PE none nayo azafatamo 5000dollars gusa andi afate abandi kandi na commission azayitanga tuuu .