skol
fortebet

Akayabo Rayon Sports yakuye ku mukino wayihuje na Al Hilal kamenyekanye

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda biganjemo aba Rayon Sports baraye bitabiriye ku bwinshi umukino wahuje iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda na Al Hilal yo muri Sudani,aho bayifashije kwinjiza akayabo ka miliyoni 25.190.000 FRW.

Sponsored Ad

Nubwo stade ya Kigali ari ntoya cyane,Rayon Sports yabashije gusarura akayabo ka miliyoni 25 mu bafana batandukanye bitabiriye uyu mukino utayihiriye kuko yanganyije na Al Hilal igitego 1-1 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederations Cup wabereye kuri stade ya Kigali.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 abitangaza,Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 25 FRW,yishyura ibijyanye n’ikode rya stade,FERWAFA,RRA,isigarana miliyoni 18.136.800 FRW,izifashisha mu kwerekeza muri Sudani.

Kwinjira muri uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 11 Kanama 2019 byari ibihumbi 3000 FRW ahasanzwe hose, 5000 FRW ahatwikiriye, 15.000 FRW na 25.000 FRW mu myanya y’icyubahiro.

Rayon Sports yatsindiwe igitego na Sarpong ku munota wa 18 kiza kwishyurwa na Nazar Hamid Nassir ku munota wa 26 w’umukino.Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu byumweru 2 biri imbere.




Abakunzi ba Rayon Sports n’aba ruhago mu Rwanda, bayifashije kwinjiza miliyoni 25 FRW

Amafoto:IGIHE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa