skol
fortebet

Al Hilal na AZAM Media Ltd bahombeje Rayon Sports akayabo ka miliyoni 830 mu cyumweru kimwe

Yanditswe: Saturday 31, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports yateganyaga kwinjiza Miliyari imwe na miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda (1,540,800,000 Frw),yamaze kugwa mu gihombo gikomeye cya miliyoni zirenga 840 mu cyumweru kimwe gusa bitewe na Al Hilal ndetse na Azam Media Ltd.

Sponsored Ad

Nkuko perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate,yabitangarije abanyamakuru mbere yo gucakirana na Al Hilal,iyi kipe yari yarateganyije ko izinjiza mu ngengo y’imari yayo ya 2019-2020 akayabo ka Miliyari imwe na miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda (1,540,800,000 Frw),aturutse mu mpande zitandukanye zirimo ayo yagombaga guhabwa igeze kuri mu mikino nyafurika ndetse n’ayo yagombaga guhabwa na AZAM TV wari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda.

Rugikubita Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ku kinyuranyo cy’igitego yatsindiwe I Nyamirambo,bituma akayabo ka miliyoni 801 n’ibihumbi 500,000 Frw yari gukura mu bihembo by’ikipe yageze by’amarushanwa ya CAF arimo ibihembo bihwanye n’ibihumbi 500 by’amadokari ahembwa ikipe iyo igeze mu cyiciro cy’amatsinda ya CAF Champions League yiyongeraho ayo iyi kipe yari izinjiza kuri stade ku mikino yakiriye.

Rayon Sports kandi yahombejwe no gusesa amasezerano hagati ya AZAM Media Ltd na FERWAFA,kuko yateganyaga kuzabona miliyoni 10 yo kwitegura na miliyoni 42 yateganyaga kuzahabwa yegukanye shampiyona y’umwaka utaha.

Icyakora Rayon Sports yari yateganyije ko yagombaga gusohora arenga 80% byayo yagombaga kwinjiza ni ukuvuga miliyari 1 na miliyoni 338n’ibihumbi 150 000 frw yagombaga kugenda mu buzima bwa buri munsi bwayo.

Ibitekerezo

  • nonese mubaraba amafaranga mudamfite. ikigaragara mushira imbere inyungu kurusha kuyavunikira komite iriho nzaba mbarira

    nonese mubaraba amafaranga mudamfite. ikigaragara mushira imbere inyungu kurusha kuyavunikira komite iriho nzaba mbarira

    uyu we ateye aturutse he se? hari ukora provisions des profits?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa