skol
fortebet

Al Hilal yageze mu Rwanda itangaza ibanga rikomeye rizayifasha kubabaza Rayon Sports [Amafoto]

Yanditswe: Wednesday 07, Aug 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Al Hilal yageze mu Rwanda mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu ije guhangana na Rayon Sports mu ijonjora rya mbere ryo guhatanira kwerekeza mu matsinda ya CAF Champions League aho yavuze ko izakoresha ubunararibonye ifite mu marushanwa nyafurika igatsindira mu Rwanda.

Sponsored Ad

Iyi kipe yiganjemo abakinnyi bakomoka mu gihugu cya Sudani,yageze mu Rwanda ahagana saa saba izanye abakinnyi 20 bakomoka muri Sudani cyane ko abanyamahanga 4 bari bayirimo bamaze kuyivamo,abandi nta byangombwa bafite.

Umutoza wungirije wa Al Hilal, Salah Mohammed Adam,yabwiye abanyamakuru ko barusha Rayon Sports ubunararibonye muri aya marushanwa ndetse ngo barakomereye muri Afurika ku buryo bitazabagora gutsinda Rayon Sports.

Yagize ati “Turishimye, njye ni ubwa mbere nje mu Rwanda, twarwumviseho byinshi. Turi imwe mu makipe akomeye muri Afurika , tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde uyu mukino. Tuzanywe no gutsinda.Dufitiye icyizere abo twazanye kuko nubwo ari abanya-Sudani ariko ni abakinnyi bamenyereye amarushanwa kuko benshi bakinira ikipe y’igihugu.’’

Iyi kipe yageze i Kigali idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye b’abanyamahanga nka; Mohamed El Hadi Boulaouide ukomoka muri Algeria na Nasreddine Nabi ukomoka muri Tunisia.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice.

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.





Amafoto:FunClub

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa