Kigali

Alex Ferguson yongeye guhabwa inshingano muri Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Martin Munezero 24 December 2018 Yasuwe: 3193

Umunya-Ecosse Alexander Ferguson uzwi ku kazina k’icyubahiro ka Sir Alex Ferguson, yahawe inshingano zo kuba umujyanama wa Ole Gunnar Solsjkaer uherutse kugirwa umutoza mukuru wa Manchester United.

Aya makuru yanemejwe n’uyu mutoza ukomoka muri Norvege wavuze ko amaze igihe akorana na Fergsson.

Ikinyamakuru The Sun cyanditse ko kuva Jose Mourinho yirukanwa muri Manchester United, Ferguson hari byinshi yagiye akorera iyi kipe yahoze atoza harimo ko kugira uruhare mu izanwa ry’umutoza Soljkaer.

Umutoza Ferguson agarutse mu bujyanama bwa Manchester United nyuma y’uburwayi bwo mu mutwe yagize bwanatumye amara igihe kirekire muri koma.

Ferguson w’imyaka 76 y’amavuko, ni umushyitsi uhoraho ku kibuga Old Trafford cya Manchester United akaba kandi yitezweho gukorana n’umutoza mushya wa Manchester United umunsi ku wundi.

Amakuru akomeza avuga ko Ed Woodward uyobora Manchester United yahisemo kugarura Ferguson nyuma yo gusanga inama ze hari icyo zafasha abatoza bashya b’iyi kipe ifite ibikombe byinshi mu Bwongereza.

Solskjaeir uheruka kugirwa umutoza mushya wa Manchester United, yashimagize Ferguson imbere y’tangazamakuru nk’umutoza w’icyitegerezo cye, anashimangira ko azakurikiza philosophie yamurangaga yo gukina umukino usatira izamu cyane. Ni nyuma y’umukino Manchester United yari imaze gutsindamo Cardif City 5-1.

Uyu mutoza kandi yagaragaje Ferguson nk’umuntu wamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwe, bitewe na byinshi yamwigishije bityo yizeza abantu kuzatera ikirenge mu cye.

Ati”Sir Alex yanyigishije buri kimwe; kwicisha bugufi, uburyo yakoranaga n’abandi, uburyo yatoje ikipe, uko yatumaga abakinnyi 25 bakomoka mu bihugu bitandukanye babaho bishimye bananyotewe kongera ubumenyi ndetse n’uko yakoranaga neza na bagenzi be bari bamugaragiye.”

Ferguson yatoje Manchester United kuva mu 1986 kugeza muri 2013, atwarana na yo ibikombe 38 bitandukanye birimo ibya shampiyona 13, FA Cup eshanu na UEFA Champions league ebyiri. Imyaka 26 yamaze atoza Manchester United imugira umutoza w’ibihe byose iyi kipe yagize mu mateka yayo.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Nyuma yo guhebwa amafaranga make mu yo bari babarimo,abakinnyi b’ikipe ya...

Ku gica munsi cy’uyu wa Mbere tariki 20 Gicurasi 2019 abakinnyi ba Rayon...
21 May 2019 Yasuwe: 3674 2

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports batunguranye bahagarika gukora imyitozo mu...

Abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bahagaritse gukora imyitozo, nyamara...
21 May 2019 Yasuwe: 2585 1

Cristiano Ronaldo yanze umutoza Juventus yifuzaga ko asimbura...

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uvuga rikijyana mu ikipe ya Juventus,biravugwa...
20 May 2019 Yasuwe: 4524 0

Umusifuzi yishwe n’umutima ubwo yari mu kibuga ayobora umukino

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Bolivia witwa Victor Hugo Hurtado yituye...
20 May 2019 Yasuwe: 2353 1

Umukinnyi ukomeye muri Ajax arifuza kwerekeza mu ikipe ya Arsenal

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya shampiyona y’Ubuholandi Eredivisie...
20 May 2019 Yasuwe: 2425 0

Antoine Griezmann yibasiwe bikomeye n’abafana ba Atletico Madrid

Rutahizamu Antoine Griezmann uherutse gusezera mu ikipe ya Atletico Madrid...
20 May 2019 Yasuwe: 1663 0