Kigali

Alexis Sanchez ashobora gusubira muri Espagne

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 November 2018 Yasuwe: 1047

Rutahizamu Alexis Sanchez ukinira ikipe ya Manchester United ashobora kuyivamo muri uku kwezi akerekeza muri Real Madrid nkuko amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Espagne abitangaza.

Alexis Sanchez wabuze umwanya wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Manchester United,arifuza kuyisohokamo akajya gushaka umwanya uhagije wo gukina aho bivugwa ko ashobora kwerekeza muri Real Madrid cyangwa PSG.

Real Madrid irifuza kugura rutahizamu mu kwezi kwa mbere ndetse biravugwa ko uwayorohera ari Alexis Sanchez kuko na Manchester United ishaka kumurekura kugira ngo ikire umusaraba yikoreye wo kumuhemba ibihumbi bigera kuri 500 ku Cyumweru kandi adakina.

Sanchez avugana n’abakinnyi 3 gusa mu ikipe ya Manchester United barimo David De Gea, Juan Mata na Romelu Lukaku kubera ko icyongereza cye kiri hasi nubwo yamaze imyaka igera kuri 3 muri Arsenal.

Alexis Sanchez arifuza kwerekeza muri mukeba wa FC Barcelona yahoze akinira kugira ngo arebe ko yakongera kuzamura imikinire ye cyane ko kuva yagera muri Manchester United yatsinze ibitego 3 gusa muri Premier League.

Manchester United irifuza kurekura Sanchez kugira ngo ibone uko ivugana n’abakinnyi bayo bakomeye bagiye kurangiza amasezerano barimo De Gea,Martial na Pogba bifuza kongererwa umushahara.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal na Chelsea zamenye amakipe zizahura nayo muri 1/14 cya UEFA Europa...

Arsenal na Chelsea zifite amazina akomeye mu irushanwa rya UEFA Europa...
22 February 2019 Yasuwe: 2486 0

Chelsea FC yafatiwe ibihano bikarishye cyane kubera kwica amategeko ya...

Chelsea yahawe igihano cyo kumara amasoko abiri itagura abakinnyi kubera...
22 February 2019 Yasuwe: 2300 0

Abakinnyi 10 bahabwa amahirwe yo kuzavamo uwegukana Tour du Rwanda 2019...

Harabura amasaha make kugira ngo hatangire irushanwa rikundwa kurusha...
22 February 2019 Yasuwe: 2356 1

Valens Ndayisenga nta cyizere afitiye abanyarwanda muri Tour du Rwanda...

Ndayisenga Valens ufite agahigo ko kuba ariwe munyarwanda wenyine watwaye...
22 February 2019 Yasuwe: 1002 0

Mukura VS yahembye ibirarane by’amezi 4 mbere yo guhura na Rayon...

Abakinnyi ba Mukura VS bari mu byishimo bikomeye byo kuba bahembwe...
22 February 2019 Yasuwe: 1051 0

Reba umwana ufite agahigo ko kuba ariwe wiruka cyane ku isi ushobora no...

Rudolph Ingram Junior w’imyaka irindwi y’amavuko ufite akabyiniriro ka Blaze,...
21 February 2019 Yasuwe: 3516 0