skol
fortebet

Alexis Sanchez yaciye inyuma umukunzi we aryamana n’umunyeshuli

Yanditswe: Sunday 21, Jan 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Alexis Sanchez ukinira Arsenal uri hafi gusinyishwa n’ikipe ya Manchester United mu masaha make,yashinjwe n’umunyeshuli witwa Pauline Sobierajska w’imyaka ko baryamanye amubeshya ko amukunda, akamwishyura akayabo k’amafaranga igihumbi cy’amapawundi. Pauline w’imyaka 20 yatengushwe na Alexis Sanchez
Uyu musore usanzwe akundana n’umukobwa witwa Mayte Rodriguez wo muri Chile,yahaye uyu munyeshuli igihumbi ngo baryamane nyuma y’igihe yari amaze amwandikira ubutumwa bugufi amubeshya ko (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Alexis Sanchez ukinira Arsenal uri hafi gusinyishwa n’ikipe ya Manchester United mu masaha make,yashinjwe n’umunyeshuli witwa Pauline Sobierajska w’imyaka ko baryamanye amubeshya ko amukunda, akamwishyura akayabo k’amafaranga igihumbi cy’amapawundi.

Pauline w’imyaka 20 yatengushwe na Alexis Sanchez

Uyu musore usanzwe akundana n’umukobwa witwa Mayte Rodriguez wo muri Chile,yahaye uyu munyeshuli igihumbi ngo baryamane nyuma y’igihe yari amaze amwandikira ubutumwa bugufi amubeshya ko amukunda ndetse ko yaza kumusura mu mugi wa London aho yari atuye.

Uyu mukobwa yavuze ko bahuriye bwa mbere mu kabari akabona Sanchez ari kumureba cyane nk’umuzi mu gihe uyu mukobwa we atari azi Sanchez niko kubona intumwa itumwe nawe imusaba ko bahura bakaganira.

Sanchez uzwiho gutendeka cyane

Uyu mukobwa yabwiye The Sun ko Sanchez yakomeje kumusaba ko bakundana ndetse agera aho aza kumusaba ko baryamana ari nako amubaza amafaranga yamwishyura kugira ngo babikore.

Uyu mukobwa yavuze ko akimubona yahise amukunda ndetse yifuza ko bamarana igihe babana nk’inshuti gusa yaje kubabazwa n’uko yamenye ko Sanchez yifitiye undi mukobwa bakundana ahubwo yamukoresheje kugira ngo yuzuze ibyifuzo bye.

Sanchez asanzwe akundana na Mayte Rodriguez

Yagize ati “Umwe mu nshuti yaje kumbwira ko Alexis yankunze ndetse ambaza amafaranga yanyishyura kugira ngo turyamane.kugira ngo muteshe umutwe,namusabye ibihumbi 10 by’amapawundi ambwira ko buri uko turyamanye azajya anyishyura amapawundi 500.Nyuma y’aho yambwiye ko yankunze.”

Sanchez yakomeje kwandikira uyu mukobwa ubutumwa amusaba ko yazaza kumusura ndetse bwinshi muri ubwo butumwa uyu mukobwa yabweretse ikinyamakuru The Sun kugeza ubwo uyu mukobwa yagiye kumusura bakaryamana.

Uyu mukowa yabwiye The Sun ko bamaranye amezi 5 baganira ndetse muri ayo mezi yose yamusuye inshuro nyinshi bakaryamana.

Uyu mukobwa yavuze ko icyamubabaje ari uko uyu musore yamusambanyaga amubwira ko amukunda kandi yari afite undi mukobwa bakundana ndetse yajyaga ahisha.

Yagize ati “Umunsi wa mbere duhura yambwiye ko akunda abakobwa bateye nkanjye.yambwiye ko yankunze ndetse yifuza ko twakundana.yankoreye byinshi byiza bituma ntangira kumukunda nubwo ntari nzi uwo ariwe.Yari afite umukunzi njye nkomeza kwizera ko namutwaye umutima kubera ubutumwa yanyohererezaga.yitwaje ko ari icyamamare arankinisha ndetse abeshya umukunzi we.Ni umusore utubaha abakobwa.”

Sanchez yagiye avugwaho kwitwara nabi mu rukundo aho mu minsi ishize aherutse gutandukana n’uwari umukunzi we Valentina Roth bapfuye ko yashatse kumufata amashusho bari gukora imibonano mpuzabitsina.

Amafoto ya Pauline wigambye kuryamana na Sanchez





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa