Kigali

Alexis Sanchez yateje ikibazo gikomeye mu ikipe ya Manchester United

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 4 November 2018 Yasuwe: 2481

Ikipe ya Manchester United iri mu ntambara yo kugumana abakinnyi bayo bashya barimo Anthony Martial na David De Gea,yahuye n’imbogamizi ikomeye y’uko bayisabye umushahara ungana n’uwo iha umunya Chile Alexis Sanchez.

Umushahara wa Alexis Sanchez w’ibihumbi 350 by’amapawundi ku Cyumweru wateje umwuka mubi mu ikipe ya Manchester United kuko abasore babiri Martial na De Gea bavuze ko batakongera amasezerano mu gihe badahawe nabo ibi bihumbi.

Nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu bwongereza,buri mukino wose Sanchez agaragayemo ahabwa akayabo k’ibihumbi 75 by’amapawundi,bituma agirirwa ishyari n’abandi bakinnyi ba Manchester United kandi nta kintu gikomeye arayifasha.

Aba bakinnyi bombi bazasoza amasezerano mu mpeshyi itaha bityo Manchester United iri kurwana intambara yo kubongerera andi ndetse ngo izabagumane mu mwaka w’imikino utaha.

De Gea uhembwa ibihumbi 175 by’amapawundi ku cyumweru,arifuza ko ikipe ya Manchester United yamwongerera akagera ku bihumbi 300 mu gihe Martial uhembwa ibihumbi 70 ku Cyumweru,ashobora gukubirwa 2 umushahara.

Manchester United ifite isinzi ry’abakinnyi bagiye gusoza amasezerano barimo David de Gea, Anthony Martial, Juan Mata, Ashley Young, Antonio Valencia, Matteo Darmian, Ander Herrera, Chris Smalling, Phil Jones, Andreas Pereira.


Martial na De Gea barifuza guhabwa akayabo k’amafaranga na Manchester United

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyezamu wa Marines FC yagonze umwana n’imodoka arapfa

Umunyezamu w’ikipe ya Marines FC,Rukundo Protogène uzwi nka Tiger ,yagonze...
19 March 2019 Yasuwe: 969 0

Solskjaer yibasiye abakinnyi ba Manchester United nyuma yo gusezererwa na...

Umutoza w’agateganyo wa Manchester united,Ole Gunnar Solskjaer yababajwe...
19 March 2019 Yasuwe: 1758 0

N’golo Kante yongeye gukora agashya kasekeje cyane abakinnyi b’ikipe...

Umukinnyi N’golo Kante uzwiho kwicisha bugufi no kugira ikinyabupfura,yasekeje
18 March 2019 Yasuwe: 6011 0

Cristiano Ronaldo ashobora gufatirwa ibihano bikarishye kubera uburyo...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo,ufatwa nk’umwami wa UEFA Champions League...
18 March 2019 Yasuwe: 4352 0

Migi yatangaje ikintu yicuza kurusha ibindi kuva yatangira gukina umupira...

Umukinnyi wa APR FC,Mugiraneza Jean Baptiste yatangaje ko ikintu yicuza...
18 March 2019 Yasuwe: 3959 1

Uhiriwe Byiza Renus nawe yatwaye umudali wa Zahabu muri shampiyona ya...

Umusore ukiri muto witwa Uhiriwe Byiza Renus, watwaye shampiona y’u Rwanda...
18 March 2019 Yasuwe: 894 0