skol
fortebet

Alexis Sanchez yibasiriwe n’abafana ba Manchester United kubera igikorwa kigayitse yakoze

Yanditswe: Tuesday 21, Aug 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Mancehester United Alexis Sanchez yibasiriwe n’abafana kuri twitter kubera amashusho yashyize hanze yamamaza imyambaro.kandi iyi kipe yaratsinzwe na Brighton ku Cyumweru.

Sponsored Ad

Uyu munya Chile uhembwa akayabo k’ibihumbi 505 by’amapawundi ku Cyumweru,yibasiriwe cyane n’abafana ba Manchester United bababajwe n’uko uyu rutahizamu yivugiye ku myambarire aho kubabazwa n’uko ikipe yabo ititwaye neza ku mukino wabahuje na Brighton &Hove Albion ku Cyumweru bagatsindwa ibitego 3-2.

Sanchez utarakinnye uyu mukino wo ku cyumweru kubera ikibazo cy’imvune,yashyize amashusho kuri Twitter ye ku munsi w’ejo ari kwamamaza imyambarire ye mishya ya "JJO" bituma abafana ba Manchester United bamutuka cyane,birangira asibye aya mashusho.

Abafana ba Manchester United batutse Sachez,bamushinja ko atitaye ku gutsindwa kw’ikipe ndetse we yibereye ku mbuga nkoranyambaga nkaho nta kintu cyabaye.

Bamwe bise uyu musore umwanda ndetse bamwita ikigwari aho bavuze ko uyu musore w’imyaka 29 yabeshyeko yavunitse kugira ngo yigire mu mideli.

Sanchez yageze muri Manchester United mu ntangiriro z’uyu mwaka atiko ntarabasha kwigaragariza abafana b’iyi kipe isigaye yitwara nabi cyane.



Sanchez yibasiriwe n’abafana ba Manchester United kubera kwamamaza imyenda kandi ikipe imerewe nabi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa