skol
fortebet

Alexis Sanchez yibasiriwe n’abafana kubera indirimbo ishinyagurira Mourinho yafashwe ari kumva

Yanditswe: Saturday 22, Dec 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez uri mu byishimo bikomeye nyuma y’aho akize Jose mourinho wari waramushyize ku gatebe k’abasimbura ka Manchester United,yafashwe amashusho ari kumva indirimbo yitwa Now We Are Free’ ya Hans Zimmer bituma benshi bacika ururondogoro.

Sponsored Ad

Sanchez wagarutse mu bwongereza nyuma y’igihe yari amaze iwabo muri Chile yivuza imvune,yumvikanye ari umva indirimbo yittwa Now We Are Free’ bisobanura ngo ubu turabohowe ya Hans Zimmer.

Sanchez wageze muri Manchester United muri Mutarama uyu mwaka avuye muri Arsenal,yakuwe mu ikipe ibanza mu kibuga asubira inyuma ku buryo bukomeye byatumye bamwe mu bafana bamuvugiriza induru cyane ko ahembwa akayabo k’ibihumbi bigera kuri 500 by’amapawundi ku cyumweru.

Sanchez yafashwe amashusho ari kumva iyi ndirimbo mu modoka ye ubwo yari aje ku myitozo bituma yibasirwa na bamwe mu bafana ba Manchester United bavgiye kuri Twitter zabo ko nabo bifuza ko yabohorwa agasohoka mu ikipe yabo.

Ibi bije nyuma y’aho uyu munya Chile w’imyaka 30 yoherereje ubutumwa mugenzi we Rojo amwishyuza ibihumbi 20 by’amapawundi yamuriye nyuma yo gutega amubwira ko Mourinho azirukanwa gusa Sanchez yaje kubihakana.



Sanchez yafashwe ari kumva indirimbo yitwa Now we are free

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa