skol
fortebet

Algeria ihaye isomo rya ruhago Amavubi mu mukino wa gicuti

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Algeria ihaye impamba ikomeye Amavubi mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade ya El Menzeh, umaze kurangira itsinze ibitego 4 kuri 1 cy’Amavubi.
Amavubi yabanje mu Kibuga
Amavubi ahuye n’uruva gusenya mu mukino wa nyuma wo kwitegura imikino ya CHAN izatangira ku italiki ya 13 Mutarama 2018 muri Maroc aho anyagiwe ibitego 4-1 na Algeria nayo yabonye itike yo kwerekeza muri iyi mikino.
Nubwo Antoine hey yari yatangaje ko biteguye kwitwara neza muri uyu mukino wa gicuti wa (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Algeria ihaye impamba ikomeye Amavubi mu mukino wa gicuti waberaga kuri stade ya El Menzeh, umaze kurangira itsinze ibitego 4 kuri 1 cy’Amavubi.

Amavubi yabanje mu Kibuga

Amavubi ahuye n’uruva gusenya mu mukino wa nyuma wo kwitegura imikino ya CHAN izatangira ku italiki ya 13 Mutarama 2018 muri Maroc aho anyagiwe ibitego 4-1 na Algeria nayo yabonye itike yo kwerekeza muri iyi mikino.

Nubwo Antoine hey yari yatangaje ko biteguye kwitwara neza muri uyu mukino wa gicuti wa nyuma,ntabwo bikunze kuko ibitego bya Farouk Chafai ku munota wa 10,Abid Lamine Mohamed ku munota wa 22.Farouk Chafai yatsinze igitego cya 3 kikaba icya 2 muri uyu mukino ku munota wa 29 cyatumye bajya kuruhuka ari ibitego 3 bya Algeria ku 0 bw’Amavubi.

Mu gice cya kabiri Amavubi yagerageje gusatira ari nako umutoza Hey yakoraga impinduka 4 igice cya kabiri kigitangira,biza kubafasha kubona igitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Mubumbyi Barnabe.

Ngiyi Algeria ihaye isomo rya ruhago Amavubi

Algeria yaje gutsinda igitego cya 4 ku munota wa 87 gitsinzwe na El Habib,maze bituma Amavubi ajyana ikimwaro muri iyi mikino bazatangira ku wa mbere ubwo bazahura na Nigeria mu mukino wa mbere wo mu itsinda baherereyemo na Libya na Guinea Equatoriale.

Amavubi azurira indege ku munsi w’ejo yerekeza mu mugi wa Tangier aho azakinira imikino yose yo mu itsinda C.

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga:

Ndayishimiye Eric, Soter Kayumba, Herve Rugwiro, Thierry Manzi, Eric Rutanga, Iradukunda Eric, Amran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Djihad Bizimana, Justin Mico na Biramahire Abeddy.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa