skol
fortebet

Allegri yatangaje byinshi kuri Kane barahangana uyu munsi muri UEFA Champions League

Yanditswe: Tuesday 13, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza Massimiliano Allegri w’ikipe ya Juventus irakira Tottenham uyu munsi mu mikino ya 1/8 cya UEFA Champions League ,yavuze ko rutahizamu Harry Kane ataragera ku rwego rwa rutahizamu we Gonzalo Huguain.
Allegri yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko aramutse afite Harry Kane na Gonzalo Huguain mu ikipe ye, ku busatirizi yabanza Huguain nubwo na Kane ari umukinnyi mwiza.
Yagize ati “Amahitamo aroroshye cyane,mbafite bombi mu ikipe yanjye nabanza mu kibuga Gonzalo Huguain gusa na Harry (...)

Sponsored Ad

Umutoza Massimiliano Allegri w’ikipe ya Juventus irakira Tottenham uyu munsi mu mikino ya 1/8 cya UEFA Champions League ,yavuze ko rutahizamu Harry Kane ataragera ku rwego rwa rutahizamu we Gonzalo Huguain.


Allegri yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko aramutse afite Harry Kane na Gonzalo Huguain mu ikipe ye, ku busatirizi yabanza Huguain nubwo na Kane ari umukinnyi mwiza.

Yagize ati “Amahitamo aroroshye cyane,mbafite bombi mu ikipe yanjye nabanza mu kibuga Gonzalo Huguain gusa na Harry Kane n’umukinnyi mwiza cyane.”

Uyu mutoza ntiyemeranyije na bamwe mu bakunzi ba ruhago batandukanye kuko babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo bavuze ko yibeshye kuko Kane amaze iminsi ari ku rwego rwo hejuru cyane.

Aba basore bombi bamaze iminsi bari mu bihe byiza kuko Kane mu mikino 7 aheruka gukina yatsinze ibitego 8 naho Huguain mu mikino 4 aheruka gukina yatsinze ibitego 6.

Abakinnyi bashobora kubanza mu kibuga hagati ya Juventus na Tottenham
Juventus:
Buffon; De Sciglio, Benatia, Chiellini, Alex Sandro; Khedira, Pjanić, Sturaro; Douglas Costa, Higuaín, Mandžukić.

Abadahari: Cuadrado , Matuidi, Höwedes, Dybala, Barzagli, Lichtsteiner

Tottenham: Lloris; Trippier, Sánchez, Vertonghen; Son, Dembélé, Dier, Davies; Eriksen, Alli, Kane.
Abadahari:Tobby Alderweireld

Undi mukino uteganyijwe uyu munsi,ikipe ya FC Basel irakira Manchester City aho iyi mikino yombi itangira saa21h45.

Abashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:
Basel: Vaclík; Lacroix, Suchý, Balanta; Lang, Frei (Zuffi), Xhaka, Petretta; Elyounoussi, Van Wolfswinkel, Oberlin
Abadahari: Vailati

Manchester City: Ederson; Walker, Otamendi, Laporte, Zinchenko; Fernandinho, Bernardo Silva, David Silva, De Bruyne, Sterling; Agüero
abadahari :Mendy,Jesus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa