skol
fortebet

Ally Niyonzima yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Ally Niyonzima wakinaga hagati mu ikipe ya AS Kigali,yamaze gusinyira APR FC amasezerano y’amezi 18 kugira ngo ayifashe kwegukana igikombe cya shampiyona ihataniye na Rayon Sports na Mukura VS.

Sponsored Ad

APR FC yatakaje ba myugariro bayo Emmanuel Imanishimwe na Ombolenga Fitina yahisemo kugura umukinnyi mushya mubo hagati kugira ngo aze gufasha Migi na Amran Nshimiyimana bakina bafasha ba myugariro.

Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bafashije AS Kigali mu mwaka w’imikino ushize ibasha kurangiza ku mwanya wa 2 wa shampiyona ndetse ni umwe mu bakinnyi bahamagarwa buri gihe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Biravugwa ko APR FC yaguze amasezerano ya Niyonzima Ally akayabo ka miliyoni 13 zirimo 5 yahaye AS Kigali na miliyoni 8 yahaye uyu musore uvuka mu gihugu cy’Uburundi.

Kuwa 30 Kanama 2017 ni bwo Ally Niyonzima yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri (2), avuye muri Mukura Victory Sport, atanzweho miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).



Niyonzima Ally yamaze kwerekeza muri APR FC

Ibitekerezo

  • Welcome musore mwikipe ya mbere hano mu Rwagasabo kdi uzabikora kuko uri umuhanga
    Thx again to Apr board for this new signing.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa