skol
fortebet

Ally Niyonzima yatangaje icyatumye amakipe arimo Rayon Sports amwifuza

Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2017

Sponsored Ad

Umusore Niyonzima Ally uri mu biganiro n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia ndetse n’amakipe menshi mu Rwanda arimo na Rayon Sports yatangaje icyamufashije gutera imbere byatumye amakipe menshi amwifuza nubwo Mukura yakiniraga yari mu mazi abira muri shampiyona ishize.
Benshi mu bakinnyi batandukanye ku isi bakunze kubanagamirwa n’amakipe bakinira iyo bibaye ngombwa ko amkipe abifuza ariko siko bimeze kuri uyu musore watangaje ko amakipe hafi ya yose akomeye mu Rawanda yavuganye nayo ndetse (...)

Sponsored Ad

Umusore Niyonzima Ally uri mu biganiro n’ikipe ya Zanaco FC yo muri Zambia ndetse n’amakipe menshi mu Rwanda arimo na Rayon Sports yatangaje icyamufashije gutera imbere byatumye amakipe menshi amwifuza nubwo Mukura yakiniraga yari mu mazi abira muri shampiyona ishize.

Benshi mu bakinnyi batandukanye ku isi bakunze kubanagamirwa n’amakipe bakinira iyo bibaye ngombwa ko amkipe abifuza ariko siko bimeze kuri uyu musore watangaje ko amakipe hafi ya yose akomeye mu Rawanda yavuganye nayo ndetse bikaba biri kuvugwa ko yerekeje muri Zanaco FC.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10 yagitangarije ko kuri we iyo bagenzi be babaga batitaye ku myitozo we yakoraga kurushaho ndetse ngo ntiyitaye ku mwanya ikipe ye yari iriho yakoze ibyo yagombaga gukora.

Yagize ati “Umupira urimo ibintu byinshi iyo umupira uwusuzuguye nawo uragusuzuguza nubwo ikipe yacu ititanze uko bikwiriye njye nari mfite intego yanjye kuko numvaga hari amkipe yo hanze arimo kunshaka nakomeje gukora cyane kurusha abandi kuko nakoraga imyitozo yanjye ku giti cyanjye, cyane cyane nko kubyuka kare cyane nkirukanka ngakora imyitozo myinshi.”

Uyu musore byavugwaga ko yamaze kujya muri Rayon Sports yarabihakanye aho yavuze ko icyabaye ari ukuvugana n’ubuyobozi bwayo gusa ndetse yemeje ko afitanye amasezerano na Mukura VS ku buryo hari ikipe imushaka yakwegera ubwo buyobozi.

Kugeza ubu biravugwa ko yamaze kurira indege yerekeza muri Zambia kuvugana n’ikipe ya Zanaco FC iheruka gusezerera APR FC mu mikino ya CAF Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa