skol
fortebet

Alvaro Morata yaciye intege abakunzi ba Chelsea kubera amagambo yavuze kuri Hazard

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Chelsea Alvaro Morata yatangaje ko nta bushobozi Chelsea FC ifite bwo kubuza Eden Hazard kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid kuko ayikunda ndetse yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzayikinira.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu udahagaze neza muri Chelsea FC yavuze ko uyu Mubiligi uhagaze neza afite inzozi zo gukinira Real Madrid ndetse nta bushobozi Chelsea ifite bwo kumubuza kuko amasezerano ye ari hafi kurangira.

Yagize ati “Niba Hazard yaravuze ko ashaka kwerekeza mu ikipe ya Real Madrid,nta wamuhagarika.Ntabwo yifuza kuva muri Chelsea ariko Real ije kumushaka ntibyamubuza kugenda.”

Hazard yavuze ko yakuze arota kuzakinira Real Madrid ndetse yemerera abayobozi ba Chelsea ko bazavugana mu minsi iri imbere ku byerekeye kongera amasezerano.

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko Real Madrid yatangiye gushaka uko yaganiriza uyu Mubiligi uhagaze neza muri Premier League ngo abafashe kureba ko batwara igikombe uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa