Kigali

Alvaro Morata yatangaje ubugome bukomeye yakorewe na bamwe mu bakinnyi bakinannye muri Chelsea

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 June 2019 Yasuwe: 3225

Rutahizamu ukomoka muri Espagne Alvaro Morata yavuze ko bamwe mu bakinnyi bakinannye muri Chelsea aribo batumye asubira inyuma ku buryo bukomeye kuko ngo bangaga kumuha imipira iyo yabaga ahagaze imbere y’izamu.

Rutahizamu Alvaro Morata yavuze ko atazigera yibagirwa bamwe mu bakinnyi ba Chelsea FC bangaga kumuhereza umupira ngo atsinde bituma asubira inyuma cyane.

Yagize ati “Sinigeze numva nkunzwe mu ikipe no mu bafana.Natangiye neza muri Chelsea ariko imvune yatumye nsubira inyuma.Muri Chelsea, hari igihe cyageze bagenzi banjye uretse abo muri Espagne…Urabizi hari ubwo ukina ukaba ubizi neza ko hari umukinnyi waha umupira ntawukoreshe neza.Uwo muntu ntabwo umuha umupira.Uwakinnye umupira ibyo arabizi neza.Ndashaka kuguma muri Atletico ariko hari igihe Chelsea izangarura.Ninginze Atletico ngo tugumane.”

Morata wageze muri Chelsea mu mwaka wa 2017,yagaruye ubuyanja ubwo yatizwaga muri Atletico mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,atsinda ibitego 6 mu mikino 17 ndetse abona umwanya wo gukina.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mama Nick [City Maid] yatangaje ikintu gikomeye agiye gukora kugira ngo...

Umukinnyi wa filime Mukakamanzi Beata uzwi nka Mama Nick muri filime ya...
20 September 2019 Yasuwe: 2485 0

Umwe mu bagore Cristiano Ronaldo yashakaga cyane kugira ngo amwiture ineza...

Umugore witwa Paula Leca ufite abana babiri yamaze gutangaza ko ari umwe...
20 September 2019 Yasuwe: 4139 0

Amavubi yahawe agahimbazamusyi kadasanzwe kugira ngo asezerere Ethiopia...

Minisiteri ya Siporo n’umuco [MINISPOC] ireberera ikipe y’igihugu Amavubi...
20 September 2019 Yasuwe: 2337 0

Ikipe ya Rayon Sports yahaye amahirwe abana bafite impano yo guconga...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahamagariye abana bafite impano yo gukina...
19 September 2019 Yasuwe: 3183 0

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura...
19 September 2019 Yasuwe: 6193 1

FERWAFA yafashe umwanzuro ukomeye uzafasha cyane Amavubi

Ubuyobozi bwa FERWAFA bwamaze gufata umwanzuro w’uko guhera kuri uyu wa Kane...
19 September 2019 Yasuwe: 4116 0