skol
fortebet

Amafaranga APR FC yatakaje ku bakinnyi bane yakuye muri Rayon Sports yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

Mu gihe gito APR FC isezereye abakinnyi 16,yatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago ubwo yajyaga mu ikipe ya Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize,iyikuramo abakinnyi 4 bakomeye yagenderagaho gusa biravugwa ko mu myaka 2 yabasinyishije izabatakazaho akayabo ka miliyoni 179 n’ibihumbi 600 ubariyemo imishahara bemerewe kuzahabwa muri iki gihe bazamara bayikinira.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza, APR FC yatakaje akayabo ka miliyoni 82 z’amafaranga y’ u Rwanda (82 000 000 Frw) kuri aba basore bane barimo Manzi Thierry,Manishimwe Djabel,Niyonzima Olivier Sefu na Mutsinzi Ange.

Manishimwe Djabel niwe uzatwara amafaranga menshi APR FC nkuko bivugwa,kuko azatwara akayabo ka miliyoni 51 mu gihe cy’imyaka ibiri, ubariyemo ibihumbi 30 000 by’amadolari bivugwa ko agomba gusubizwa Gor Mahia [akabakaba miliyoni 27 FRW] hiyongereyeho miliyoni 24 azahabwa nk’umushahara cyane ko yemerewe kuzajya ahembwa miliyoni imwe ku kwezi.

Manzi Thierry azatwara APR FC miliyoni 50 n’ibihumbi 800, harimo miliyoni 22 yo kumugura,mu gihe ku kwezi azajya ahembwa umushahara wa miliyoni n’ibihumbi 200 FRW.Manzi azahembwa miliyoni hafi 29 mu myaka ibiri yasinye.

Mutsinzi Ange yahawe miiyoni 18 ngo asinyire APR FC ndetse azajya ahabwa umushahara wa miliyoni y’amafaranga, mu gihe Niyonzima Olivier Sefu we azahembwa ibihumbi 900 by’umushahara wa buri kwezi, byiyongera kuri miliyoni 15 yahawe.

APR FC yerekanye aba bakinnyi 4 yakuye muri Rayon Sports ndetse n’abandi batandukanye yakuye mu yandi makipe atandukanye mu Rwanda mu myitozo ya mbere bakoze bitegura CECAFA Kagame Cup iteganyijwe gutangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019.

Ibitekerezo

  • ahubwo hari amakuru avuga ko ubariyemo naza commitions biragera muri million 250, general auditor niba ari umugabo nakurikirane iyi dossier, nyamara ejo uwanyereje ibihumbi 5 bazamungeza munteko.

    Huuuuum ni akayaho,harya APR yo amafrs iyakura he hhh

    Reka,ndumiwe ,ayo mafaranga yose ,ngubwo nukugirango bihimure kuri mukeba wabatwaye igikombe!

    Kuki muli sujet yiyi nkuru bivugwa yuko ali ugutakaza amafaranga kwa APR kandi nta gihombo kiragaragara APR yagize mu kugura aba bakinnyi bane bavugwa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa