[AMAFOTO]: Mu maso y’ abafana batari benshi Rayon Sports yatsinze Wau Salam ihita ikomeza mu cyiciro gikurikiyeho
Yanditswe: Sunday 19, Feb 2017
Rayon Sports itsinze Wau Salam 2-0 byatsinzwe na Camara ndetse na Pierrot ihita inayisezerera mu mikino nyafurika ku igiteranyo cy’ibitego 6-0.
Umukino ubanza wabereye muri Sudani y’ Epfo Rayon Sports yari yatsinze iyi kipe ibitego 4-0, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro Rayon Sports yabonyemo ibindi 2 biba 6-0 imikino yombi iteranye.
Bimenyerewe ko ikipe ya Rayon Sports iba ifite abafana benshi ariko uyu munsi hari hari abafana bake ku buryo wabonaga ibice bimwe na bimwe (...)
Rayon Sports itsinze Wau Salam 2-0 byatsinzwe na Camara ndetse na Pierrot ihita inayisezerera mu mikino nyafurika ku igiteranyo cy’ibitego 6-0.
Umukino ubanza wabereye muri Sudani y’ Epfo Rayon Sports yari yatsinze iyi kipe ibitego 4-0, mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade Amahoro Rayon Sports yabonyemo ibindi 2 biba 6-0 imikino yombi iteranye.
Bimenyerewe ko ikipe ya Rayon Sports iba ifite abafana benshi ariko uyu munsi hari hari abafana bake ku buryo wabonaga ibice bimwe na bimwe bya sitade byari byambaye ubusa.
Igice cya mbere cyatangiye ubona ikipe ya Wau Salam isa nisatira cyane ikipe ya Rayon Sports, gusa n’abasore ba Rayon Sports nkibemenyerewe basatiraga cyane ariko kubona ibitego bikanga.
Ku munota wa 19 ku ikosa Mutsinzi Ange yakoreye ku mukinnyi wa Wau Salam yahise ahabwa ikarita itukura ahita asohorwa mu ikibuga Rayon Sports basigara ari abakinnyi 10.
Abasore ba Rayon Sports ntibaciwe intege n’iyi karita itukura ahubwo yabateye imbaraga barasatira cyane, ku munota wa 26 Rayon Sports yabonye Coup-franc yinjizwa neza na Kwizera Pierrot biba bibaye 1-0.
Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka ibindi bitego ariko biranga igice cya mbere kirangira ari 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Wau Salam.
Igice cya kabiri cyaranzwe no kugerageza gushaka ibindi bitego ku ruhande rwa Rayon Sports ariko biragorana cyane.
Ku munota wa 68 Masudi yakuyemo Irambona Eric yinjizamo Nshuti Savio, ndetse havuyemo Mustafa hinjiramo Nova Bayama.
Ku munota wa 79 havuyemo Djabel hinjiramo Muhire Kevin.
Ku munota wa 81 ku mupira yari ahawe na Shassir Camara yatsindiye Rayon igitego cya kabiri. Umukino waje kurangira ari 2 bya Rayon Sports ku busa bwa Wau Salam.
Ibi bivuze ko Rayon Sports ikomeje mu icyiciro gikurikiyeho ku igiteranyo cy’ibitego 6-0, kuko umukino ubanza yari yawutsinze ku bitego 4-0.
Dore 11 babanjemo ku mpande zombi
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Manzi Thierry,Mutsinzi AngeMugabo GabrielMugheni Fabrice KakuleManishimwe DjabelKwizera Pierrot, Nshimiyimana Moustapha, Nahimana Shassir, Moussa Camara.
Wau Salam: Amido Robert, Edward Julio, Gasper Ayom, Nnadozie Ahamefule, Khalid Djuma, Olivier Kangi, Rofino Ambrose, Elhaj Atoron, Rushdi Ekueldito, Emmanuel Nggeka na Bath Manon.
abakapiteni n’abasifuzi
Ange ajya mu rwambariro nyuma yo guhabwa ikarita itukura
Umukinnyi wa Wau Salam wari umaze guterwa inkokora na Ange
Abakinnyi ba Rayon bishimira igitego cya mbere
Mustafa yari yagoye ba myugariro ba Wau Salam
Myugariro wa Wau Salam ahanganye na Djabel wa Rayon
No ku mitwe bagerageje
Ibice bimwe na bimwe nta bafana barimo
N’ubwo battari hose ariko hari aho bari bakubise baruzura
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana nyuma y’umukino
AMAFOTO: Canisius KAGABO
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *