skol
fortebet

[AMAFOTO]: Umunyarwandakazi yanditswe mu igitabo cya GUINNESS des RECORDS

Yanditswe: Saturday 18, Feb 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, Uwamahoro Cathia, yazamuye ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo guca agahigo k’umukinnyi wa Cricket mu bagore umaze amasaha menshi mu kibuga akina nta kuruhuka.
Nyuma y’amezi icyenda gusa umunyarwanda Dusingizimana Eric yanditswe mu gitabo cya GUINNESS des RECORDS umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro nawe yamaze kwandikisha izina rye muri iki gitabo nyuma yo kumara amasaha 26 akina umukino wa Cricket nta kuruhuka. Eric (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, Uwamahoro Cathia, yazamuye ibendera ry’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo guca agahigo k’umukinnyi wa Cricket mu bagore umaze amasaha menshi mu kibuga akina nta kuruhuka.

Nyuma y’amezi icyenda gusa umunyarwanda Dusingizimana Eric yanditswe mu gitabo cya GUINNESS des RECORDS umunyarwandakazi Cathia Uwamahoro nawe yamaze kwandikisha izina rye muri iki gitabo nyuma yo kumara amasaha 26 akina umukino wa Cricket nta kuruhuka.

Eric Dusingimana uheruka kwesa aka gahigo mu bagabo yari yaje gutera ingabo mu bitugu Cathia
Cathia aciye aka gahigo nyuma yo kumara amasaha 26 akina uyu mukino nta kuruhuka aho yaraye akina. Cathia akaba yari yatangiye uru rugamba kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyantare saa mbili akaba arusoje kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare saa 10:00’.

Akaba abaye uwa mbere mu Bari n’abategarugori ukoze aya mateka ku isi, dore ko abaye uwa mbere unabigerageje nta wundi wari wakabigerageje. Kapiteni w’ikipe y’umukino wa Cricket mu Bwongereza Knight gatangarije ikinyamakuru Umuryango ko iki gikorwa Cathia akoze ari indashyikirwa, ngo nawe yari yaratinye ariko Cathia akaba umutinyuye ngo nawe agiye gutegura uburyo we yazamara amasaha 27.

Heather Knight kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza muri Cricket ari mu Rwanda gushyigikira Uwamahoro

Uwamahoro Cathia abaye umunyarwanda wa kabiri wanditswe mu gitabo cya Guiness des Records nyuma ya Eric Dusingizimana nawe wanditswe muri iki gitabo umwaka ushize, ni nyuma y’uko nawe yari aciye agahigo ko kumara amasaha 51 akina uyu mukino wa Cricket nta kuruhuka.

Eric Dusingimana na Uwamahoro Cathia nibo banyarwanda bamaze kwandikwa mu gitabo cya Guiness de Record


Cathia mu kibuga

Amafoto y’uyu munsi uko byari byifashe


Yahise ahabwa ibendera ry’igihugu nyuma yo kwesa aka gahigo


Yahise ahabwa ndetse yambikwa umukufi na nyina



Cathia yakinnye amasaha 26 nta kuruhuka

Mama wa Cathia yari yaje kumushyigikira

Mama we ni nawe wamuteye agapira ka nyuma


Knight kapiteni w’u Bwongereza nawe yari yaje kumutera ingabo mu bitugu



Yaterwaga udupira n’abantu batandukanye

Abakobwa bahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2017 nabo baje kumutera ingabo mu bitegu

U-16 muri Basketball bari baje gushyigikira Cathia


Ibitangazamakuru mpuzamahanga byari bihari

Yahise apfukama hasi arasenga

AMAFOTO / Canisius KAGABO @Umuryango.rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa