skol
fortebet

Amafoto : Umwe mu bakinnyi ikipe ya Manchester United ishaka cyane yaraye akoze ubukwe

Yanditswe: Sunday 18, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ibihuha ndetse n’amakuru menshi amaze igihe avugwa ku hazaza he umusore Alvaro Morata yahisemo gushyira ku ruhande ibijyanye na Ruhago ahitamo kwiyambikira impeta umukunzi we Alice Campello, ubukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Kamena bubera I Venice muri Basilica Del Redentole.
Uyu musore umaze iminsi yerekezwa mu ikipe ya Manchester United nyuma y’aho bivuzwe ko atishimiye umwanya wo gukina yahawe n’umutoza Zidane usanzwe atoza ikipe ya Real Madrid akinira,ntabwo ibyo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ibihuha ndetse n’amakuru menshi amaze igihe avugwa ku hazaza he umusore Alvaro Morata yahisemo gushyira ku ruhande ibijyanye na Ruhago ahitamo kwiyambikira impeta umukunzi we Alice Campello, ubukwe bwabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 17 Kamena bubera I Venice muri Basilica Del Redentole.

Uyu musore umaze iminsi yerekezwa mu ikipe ya Manchester United nyuma y’aho bivuzwe ko atishimiye umwanya wo gukina yahawe n’umutoza Zidane usanzwe atoza ikipe ya Real Madrid akinira,ntabwo ibyo byamuciye intege zo kwikorera ubukwe aho we ni uyu mukunzi we barahiriye kubana akaramata.

Mu minsi ishize nibwo ushinzwe gushakira amakipe uyu musore Juanma Lopez yemeje ko ikipe ya Manchester United yamubwiye ko ishaka umukiliya we ndetse yemeza ko iyi kipe yo mu Bwongereza ifite gahunda ifatika yo kugura uyu mukinnyi ahasigaye ari aha Real Madrid kugira ngo imurekure abe yakwerekeza mu Bwongereza.

Uretse ikipe ya Manchester United Ikipe ya AC Milan nayo yatangaje ko yifuza uyu Rutahizamu w’imyaka 24 aho nayo yiteguye gutanga agatubutse ngo ibe yamubona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa