skol
fortebet

Amafoto y’umukobwa Cristiano Ronaldo yarangiye Rodriguez yaciye ibintu hirya no hino-yarebe

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

• Rodriguez yatandukanye n’umugore we Daniella bari bafitanye umwana
• Rodriguez yafashijwe na Ronaldo kubona umukunzi mushya witwa Helga Lovekaty
• Rodriguez akina muri Bayern Munich nk’intizanyo ya Real Madrid

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo uherutse kwibaruka umwana wa 4 mu minsi ishize, aravugwaho gufasha mugenzi we bakinanaga kubona undi mukunzi mushya nyuma yo gutandukana na Daniella Ospina bari bamaranye iminsi babana bakaza gutandukana kubera ubwumviikane buke.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,James Rodriguez watandukanye n’umugore we bapfuye kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich,ari mu rukundo n’umunyamideli witwa Helga Lovekaty yarangiwe na Cristiano Ronaldo ubwo bari mu birori uyu munya Portugal yari yateguye.

James Rodriguez nyuma yo kubona uyu mukobwa,yaramwishimiye ndetse batangira guhuza urugwiro aho bivugwa ko muri iyi minsi iby’aba bombi bishyushye cyane.
James Rodriguez wakundaga guha imipira ivamo ibitego Ronaldo ubwo yari muri Real Madrid mbere yo gutizwa imyaka ibiri muri Bayern munich yishimiye pass ikomeye yahawe na mugenzi we ndetse benshi mu bakunzi ba ruhago batangariye amafoto y’ubwiza bw’uyu mukobwa.

Uyu munyamideli w’imyaka 25 amaze kugira akurikiwe n’abarenga miliyoni 2 ku rubuga rwe rwa Instagram kubera ubwiza bwe bukurura abatari bake.

Reba amafoto ya Helga Lovekaty uri mu rukundo na James Rodriguez:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa