skol
fortebet

Amafoto ya Neymar Jr yicaye mu kagare yateye benshi agahinda

Yanditswe: Friday 02, Mar 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya PSG Neymar Jr yababaje benshi kubera amafoto yagiye hanze yicaye mu kagare kicaramo abafite imvune n’ubumuga ubwo yageraga iwabo muri Brazil aho agiye kuvurirwa.
Uyu musore wageze muri Brazil ku munsi w’ejo,agomba kubagwa kuri uyu wa gatandatu imvune yagize ku kirenge bizatuma amara amezi 3 adakina ndetse akaba atazongera kugaragara akinira PSG muri uyu mwaka w’imikino ndetse biravugwa ko ashobora gusiba imikino y’igikombe cy’isi.
Uyu musore wavunikiye bikomeye mu mukino (...)

Uyu musore wavunikiye bikomeye mu mukino wa shampiyona ikipe ya PSG yatsinze Marseille 3-0,ateye abanya Brazil benshi impungenge kuko niwe mukinnyi bagenderaho cyane ko bivugwa ko ashobora gusiba igikombe cy’isi.

Neymar azabagirwa mu bitaro bya Mater Dei ku wa Gatandatu

Ikipe ya PSG ntizabona uyu musore mu mukino ukomeye mu mukino wo kwishyura wa UEFA Champions League bazahuramo na Real Madrid kuri uyu wa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa