skol
fortebet

Amagambo Cristiano Ronaldo yabwiye umusifuzi wamuhaye ikarita itukura yamenyekanye

Yanditswe: Thursday 20, Sep 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo ari kugarukwaho na benshi kubera ikarita itukura yaraye ahawe ku mukino bakinaga na Valencia,gus ntiyemera ko yakoreye ikosa myugariro Murillo yazize aho mbere yo gusohoka hanze yabwiye umusifuzi Felix Brych ko nta kosa yigeze amukorera.

Sponsored Ad

Ubwo yerekwaga ikarita itukura n’uyu musifuzi w’Umudage Felix Brych,Cristiano yamwegereye amubwira ko nta kosa yigeze akorera uyu munya Colombia Jeison Murillo ko arenganyijwe.

Cristiano Ronaldo yasohotse mu kibuga ari kurira nyuma yo guhabwa ikarita itukura yambere mu mikino ya UEFA Champions League

Umunyamakuru ukomeye witwa Juan Furlanich yavuze ko yumvise Cristiano abwira umusifuzi ati “Nta kosa nigeze nkora.”

Benshi mu bakinnyi ndetse n’abafana b’umupira w’amaguru ku isi bifatiye ku gahanga uyu musifuzi watanze ikarita itukura nyuma yo kuvugana n’umusifuzi wari hafi y’izamu.

Rio Ferdinand yavuze ko Juventus ikwiriye kujuririra iyi karita y’umutuku idasobanutse mu gihe mushiki wa Cristiano Ronaldoyashinje abasifuzi gushaka gushyira hasi musaza we ariko batazabigeraho.

Iyi karita ya Cristiano Ronaldo ishobora gutuma Cristiano Ronaldo asiba umukino Juventus izakurikizaho ihura na Young Boys ndetse n’uwa Manchester United aho bishoboka ko yahabwa imikino 3 agasiba imikino yombi ya Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa