Kigali

Amagambo Jose Mourinho yavuze kuri Cristiano Ronaldo yatangaje benshi

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 August 2018 Yasuwe: 1573

Umutoza wa Manchester United uri kuvugwa cyane mu itangazamakuru yongeye gukora mu bwonko abafana ba Cristiano Ronaldo ubwo yatangarizaga abanyamakuru ko Real Madrid izitwara neza itamufite.

Jose Mourinho utishimiye uko abayobozi be bitwaye ku isoko ryo kugura abakinnyi aho yavuze ko yasabye abakinnyi 5 ariko akaba nta numwe baramuha,yabwiye abanyamakuru ko nubwo Cristiano Ronaldo ari umukinnyi ukomeye ariko atarusha izina Real Madrid ndetse izitwara neza uyu munya Portugal adahari.

Mourinho yavuze ko Real Madrid itazahungabana kubera kubura Ronaldo

Yagize ati “Buri wese azi ubuhanga bwa Cristiano Ronaldo ndetse n’izina Real Madrid yubatse.Nubwo mbizi ko buri wese azamukumbura ariko Real Madrid izitwara neza itamufite.”

Mourinho yifurije amahirwe umutoza Julen Lopetegui wahawe gutoza Real Madrid asimbuye Zinedine Zidane aho yavuze ko amaze imyaka 22 azi uyu mutoza.

Abafana ba Real Madrid ntibishimiye kugenda kwa Ronaldo

Real Madrid yatsinzwe na Manchester United mu mukino wa ICC uherutse kubera muri USA ibitego 2-1,byatumye abafana bayo bagira ubwoba cyane ko nta bitego abakinnyi barimo Isco,Bale na Asensio babonye kandi byitwa ko aribo bitezweho gusimbura Ronaldo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Gahunda y’uko amakipe azahura mu mikino y’Agaciro Development Fund uyu mwaka...

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund bwatangaje ko guhera kuwa...
24 September 2018 Yasuwe: 1295 0

Messi na Cristiano Ronaldo basuzuguye bikomeye FIFA

Ba rutahizamu bamaze imyaka 10 bayoboye isi Cristiano Ronaldo na Lionel...
24 September 2018 Yasuwe: 2860 0

Umutoza wa Enyimba FC yatangaje abakinnyi 3 yifuza kugura muri Rayon...

Umutoza w’ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria, Usman Abd’Allah, yatangaje ko...
24 September 2018 Yasuwe: 7004 0

Muvunyi Paul yatangaje impinduka bagiye gukora muri Rayon Sports kubera CAF...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Muvunyi Paul yavuze ko kuba barageze mu...
24 September 2018 Yasuwe: 3114 0

David Beckham yasekeje benshi kubera umutoza yifuza ko yazatoza ikipe...

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru David Beckham uherutse gushinga...
24 September 2018 Yasuwe: 1737 0

Paul Pogba yanenze ku mugaragaro imitoreze ya Jose Mourinho

Umukinnyi Paul Pogba yongeye kubiba urwango hagati ye n’umutoza we Jose...
24 September 2018 Yasuwe: 1596 0