skol
fortebet

Amagambo Mourinho yatangaje kuri Pogba yatumye hari abibaza ku hazaza he

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yabwiye abanyamakuru ko atitaye kuri Pogba ndetse atazi neza igihe azagarukira mu kibuga cyane ko atagaragaye ku mukino iyi kipe yatsinze Huddersfield Town muri FA Cup ku munsi w’ejo.
Mu kiganiro Mourinho yagiranye n’abanyamakuru mbere y’umukino wo ku munsi w’ejo,yabajijwe igihe Pogba azagarukira mu kibuga cyane ko bivugwa ko arwaye,abasubiza ko atazi ndetse atitaye ku igaruka ry’uyu musore ukina mu kibuga hagati.
Yagize ati “Ntabwo mbizi ndetse ntabwo (...)

Yagize ati “Ntabwo mbizi ndetse ntabwo nitaye kuri nyuma yo kumenya ko atari buze kuboneka ku mukino w’uyu munsi.Ibye ndabitekerezaho nyuma y’umukino.

Amakuru ari kuvugwa ni uko hari umwuka mubi hagati ya Jose Mourinho n’uyu musore waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe ya Manchester United,uherutse gutangaza ko yicuza impamvu yagarutse mu ikipe ya Manchester United.

Jose Mourinho asigaye akunda gusimbuza uyu musore ndetse bamwe batangiye guhamya ko ahazaza ha Pogba hari mu mazi abira cyane ko Jose Mourinho atangiye gukoresha abandi bakinnyi ku mwanya we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa