Kigali

Amagambo Mourinho yatangaje kuri Pogba yatumye hari abibaza ku hazaza he

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 February 2018 Yasuwe: 2295

Umutoza w’ikipe ya Manchester United yabwiye abanyamakuru ko atitaye kuri Pogba ndetse atazi neza igihe azagarukira mu kibuga cyane ko atagaragaye ku mukino iyi kipe yatsinze Huddersfield Town muri FA Cup ku munsi w’ejo.

Mu kiganiro Mourinho yagiranye n’abanyamakuru mbere y’umukino wo ku munsi w’ejo,yabajijwe igihe Pogba azagarukira mu kibuga cyane ko bivugwa ko arwaye,abasubiza ko atazi ndetse atitaye ku igaruka ry’uyu musore ukina mu kibuga hagati.

Yagize ati “Ntabwo mbizi ndetse ntabwo nitaye kuri nyuma yo kumenya ko atari buze kuboneka ku mukino w’uyu munsi.Ibye ndabitekerezaho nyuma y’umukino.

Amakuru ari kuvugwa ni uko hari umwuka mubi hagati ya Jose Mourinho n’uyu musore waguzwe amafaranga menshi kurusha abandi mu ikipe ya Manchester United,uherutse gutangaza ko yicuza impamvu yagarutse mu ikipe ya Manchester United.

Jose Mourinho asigaye akunda gusimbuza uyu musore ndetse bamwe batangiye guhamya ko ahazaza ha Pogba hari mu mazi abira cyane ko Jose Mourinho atangiye gukoresha abandi bakinnyi ku mwanya we.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Rutahizamu Saido Berahino yateye inda abagore 3 mu byumweru 6...

Rutahizamu w’Umurundi Saido Berahino ukinira Stoke City mu cyiciro cya...
23 September 2018 Yasuwe: 2519 0

Umutoza Emery wa Arsenal yeruye avuga intego nyamukuru afite muri uyu mwaka...

Umutoza wa Arsenal, Unai Emery yahishuye ko muri uyu mwaka w’imikino nta...
23 September 2018 Yasuwe: 1227 0

Mourinho yandagaje abakinnyi be bananiwe gutsinda Wolves

Umutoza wa Manchester United,Jose Mourinho yashinje abakinnyi be kutitanga...
23 September 2018 Yasuwe: 1427 0

Robertinho yahaye ubutumwa bukomeye Enyimba FC mbere y’umukino irakina na...

Umutoza wa Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko we n’ikipe ye bagiye muri...
23 September 2018 Yasuwe: 1900 0

Umutaliyanikazi wamamaye mu mukino wo koga yatangaje ikintu yifuza ko...

Umutaliyanikazi witwa Federica Pellegrini ukinira ikipe y’igihugu...
22 September 2018 Yasuwe: 3856 0

Floyd Mayweather yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto...

Icyamamare mu mukino w’iteramakofe Floyd Mayweather cyo muri USA, cyashyize...
22 September 2018 Yasuwe: 1948 0