skol
fortebet

Amagambo Neymar Jr yavuze kuri Mbappe yatumye benshi bamwibazaho

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Umunya Brazil Neymar Jr yatangarije abanyamakuru ko nyuma y’uko Ubufaransa bwegukanye igikombe cy’isi yandikiye ubutumwa Mbappe bakinana amushimira ko batwaye igikombe cy’isi ndetse ko ariwe witaye kuri uyu musore ubwo yageraga muri PSG avuye muri Monaco, bitungura benshi.

Sponsored Ad

Neymar Jr yibasiriwe n’abafana kubera ko yavuze ko afasha Mbappe kwitwara neza ndetse yifuza kumugira umukinnyi w’igihangange kandi Mbappe ariwe wagiye amuzamura ndetse akamuhereza imipira myinshi yamufashije gutsinda igitego.

Neymar yavuze ko ari gufasha Mbappe kuzamuka

Yagize ati “Nyuma y’igikombe cy’isi namwandikiye ubutumwa mushimira.Twavuganye kenshi mu gikombe cy’isi ndetse twifuzaga guhura muri ½ ntibyashoboka.Ndamwishimira.Ni umuhungu mpora nitaho,musangiza ubunararibonye mfite,kugira ngo abashe kwitwara neza.

Benshi mu bafana bavuze ko Neymar yiraririye kuri Mbappe, kuko Mbappe ariwe wagerageje kumuzamura ndetse yangaga gutsinda ibitego akamuhereza umupira agatsinda aho kuva yagera muri PSG avuye muri Barca yahise aba umwami muri iyi kipe.

Mbappe ntiyisanzuyemuri PSG nkuko yabigenzaga muri Monaco bitewe na Neymar washakaga kubaka izina rye none uyu munya Brazil yavuze ko afasha Mbappe kuba umukinnyi w’igihangange.

Mbappe akomeje kwigaragariza abatuye isi

Mbappe akomeje gutera intambwe ikomeye imufasha kuba umukinnyi wa mbere ku isi nyuma yo kwitwara neza mu gikombe cy’isi agatsindira ubufaransa ibitego 4,ndetse agatorwa nk’umukinnyi ukiri muto witwaye neza mu gikombe cy’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa