skol
fortebet

Amagambo Nyina wa Oprah yavuze kuri Katauti yakoze benshi ku mutima

Yanditswe: Thursday 16, Nov 2017

Sponsored Ad

• Uwahoze ari nyirabukwe wa Ndikumana Hamad yashenguwe n’urupfu rwe
• Mama wa Irene Uwoya yatangaje ko yababajwe n’uko Katauti yapfuye batavuganye
• Mama wa Irene Uwoya yari afite icyezere ko umukobwa we azasubirana na Katauti

Sponsored Ad

Umubyeyi wa Irene Pancras Uwoya wahoze ari umugore wa Ndikumana Hamad Katauti yatangaje ko yakundaga Ndikumana Hamad ndetse ko yahoranaga icyizere cy’uko umunsi umwe aba bombi bazasubirana aho yatangaje ko ababajwe ni uko yapfuye batavuganye.

Amagambo Mama wa Irene Uwoya yatangaje agaragaza ko uyu mugabo wari umutoza wungirije mu ikipe ya Rayon Sports yari umutoni mu maso ye ndetse yari akunzwe cyane kwa nyirabukwe nubwo Irene Uwoya we yari yaramaze gusimbuza katauti umuraperi witwa Dogo Janja.

Yagize ati “Kugeza uyu munsi nari mfite icyizere cy’uko bazasubirana (Oprah na Katauti).Icyambabaje ni uko umugoroba wabanjirije umunsi apfa, naramuhamagaye ntiyitaba, ndavuga nti buriya ari muri ya myitozo yabo. Nahise mpamagara umubyeyi mugenzi wange (Mama wa Katauti),mwoherereza ubutumwa bugufi musaba ngo tuvugane. Gusa nshimira Hamad ko yansezeranyije ko nzamubera umubyeyi kugeza apfuye."


Ndikumana Hamad wapfuye kuwa Gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017 afite imyaka 39,yashakanye na Irene Uwoya taliki ya 11 Nyakanga 200 mu birori by’akataboneka byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye i Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam aho bamaze imyaka 8 babana.

Ibitekerezo

  • Ntabwo ari Nyirabukwe wenyine KATAUTI yababaje.Nanjye yarambabaje cyane.Yari akiri muto kandi yitangaga.Ariko jye nk’umukristu,ndamwifuriza KUZUKA.Ubwo YESU yari ku isi,yavuze ko abantu bose bumvira imana bazazuka ku Munsi w’Imperuka,ikabahemba ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).Nta gushidikanya ko imana izabikora kuko itajya ibeshya (Tito 1:2).
    Aho kwibera mu byisi gusa,tujye dushaka imana tuyikorere tukiriho.Abibera mu byisi gusa,ntabwo bazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).Dukore kugirango tubeho,ariko dushake n’imana dushyizeho umwete.Birababaje cyane kubona abantu nyamwinshi batita ku byerekeye imana.Bibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa