skol
fortebet

Amagambo Pep Guardiola yabwiye abakinnyi be yatumye abafana ba Manchester City bamwikoma

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester City yafashwe amashusho nyuma y’umukino yatsinzwemo na Wigan igitego 1-0 muri FA Cup, abwira abakinnyi be amagambo asa no kubishongoraho aho yababwiye ko hari bamwe mu bakinnyi be bamwanga ndetse ababwira ko bakwiye kurushaho kuko ntacyo byamutwara.

Sponsored Ad

Pep Guardiola yafashwe amashusho mu mwaka w’imikino ushizeye ari kubwira abakinnyi be ko bamwe muri bo bamwanga gusa ko byaba ari byiza biramutse aribyo byabafasha kwitwara neza mu kibuga.

Yagize ati “Nzakomeza kubarwanirira mu biganiro n’abanyamakuru kugeza mfuye gusa ubu reka mbabwize ukuri.Bamwe muri mwe bakina neza iyo bandakariye gusa niba munyanga mukomeze munyange basore,nta kibazo.”

Guardiola yashinjwe na Yaya Toure ko aba ashaka ko abakinnyi be bamuramya ndetse bakamuha icyubahiro cy’indengakamere byatumye benshi bemeza ko ibyo uyu munya Cote d’Ivoire yavuze ari byo bitewe n’imyitwarire uyu mugabo yagaragaje muri aya mashusho.

Amazon niyo yashyize hanze aya mashusho ndetse yatumye benshi batangira kwikoma ubwiyemezi bw’uyu mutoza w’umunya Espagne.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa