skol
fortebet

Amagambo umutoza wa Real Madrid yavuze kuri Gareth Bale yatangaje benshi

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

skol

Umutoza Julen Lopetegui wa Real Madrid yasingije bikomeye Gareth Bale ndetse avuga ko nta kabuza azaziba icyuho cya Cristiano Ronaldo werekeje mu ikipe ya Juventus atsindiye Real Madrid ibitego 450 mu myaka 9 yayimazemo.

Sponsored Ad

Nubwo benshi bemeza ko nta muntu wasimbura Cristiano Ronaldo mu ikipe ya Real Madrid,Lopetegui we yemeje ko Bale ahagaze neza kandi nta kabuza azabasha kubakorera nk’ibyo Ronaldo yakoze mu mwaka w’imikino utaha.

Lopetegui yavuze ko Bale azabafasha mu mwaka w’imikino utaha

Yagize ati “Twishimiye ko Bale ari kumwe natwe.Arishimye kandi afite icyizere cyo kwitwara neza, cyane ko kuva twatangira kwitegura uyu mwaka yitwaye neza.Twishimiye umurava we ndetse n’icyizere cye.ni umunyamwuga ufite inyota yo kwitwara neza.Tuzi neza ko azagira umwaka mwiza.”

Lopetegui yavuze ko ibyo Zidane yakoreye Real Madrid ari amateka ndetse kuri we yiteguye gukomeza gufasha Real Madrid kwitwara neza ndetse ikomeze kwegukana ibikombe.

Lopetegui arahatanira igikombe cye cya mbere kuri uyu mugoroba ubwo araba ahatanye na Atletico Madrid yiyubatse, mu mukino wa Super Cup urabera mu mujyi wa Talinn muri Estonia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa