skol
fortebet

Amagare : Contador yatangaje igihe azasezerera ku mukino wo gusiganwa ku magare

Yanditswe: Monday 07, Aug 2017

Sponsored Ad

Umunya Espagne uzwi cyane kubera ubuhanga mu gusiganwa ku magare cyane cyane mu kuzamuka imisozi yatangaje ko nyuma y’irushanwa rya Vuelta a Espana izaba guhera ku italiki ya 19 kanama kugeza ku ya 10 Nzeri 2017.
Uyu musore afatwa nk’umwe mu bakinnyi b’abanya Espanye b’ibihe byose mu mukino wo gusiganwa ku magare,nyuma ya Miguel Indurain watwaye Tour de France inshuro 5 ndetse agiye gusezera atwaye buri rushanwa ryose rikomeye mu gusiganwa ku magare.
El Pistorelo nk’uko bamwita, yakinaga mu (...)

El Pistorelo nk’uko bamwita, yakinaga mu ikipe ya Trek Segafredo yo mu Butaliyani aho byari byitezwe ko agiye kongera amasezerano y’umwaka umwe.

Inkuru yo gusezera kwe yamenyekanye kubera Videwo yashyize ahagaragara kuri uyu wa mbere taliki ya 07 Kanama 2017.

Yagize ati “Ndashaka kubamenyesha ibintu 2.Icya mbere ni uko nzitabira Vuelta a Espana uyu mwaka.Icya kabiri ni uko ariryo rushanwa rya nyuma ngiye gukina nk’uwabigize umwuga.Ibi mbitangaje nishimye .Iki ni icyemezo natekerejeho kuko nta gusezera neza kubaho nko gusezere uri mu rugo.”

Uyu musore yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga 2003 mu ikipe ya Once-Eroski team yaje kuvamo nyuma y’imyaka 3 yerekeza mu ikipe ya Discover Channel yaje gusenyuka nyuma y’umwaka umwe aho yaje kwerekeza mu ikipe ya Astana.Nyuma ya Astana yerekeza muri Saxo Bank none asoreje mu ikipe ya Trek Segafredo.

Alberto Contador w’imyaka 35 yatwaye Tour de France inshuro 2 (2007 na 2009) ndetse yamburwa iya 2010 yari yatwaye kubera ko bamupimye basanga akoresha ibiyobyabwenge .Contador yatwaye kandi Giro d’Italia 2 (2008 na 2015) ndetse anatwara Vuelta a Espana inshuro 3 (2008, 2012 na 2014).

Bimwe mu byamuranze nk’umukinnyi wo gusiganwa ku magare, ni uguhagarikwa kubera kumupima bakamusanga akoresha ibiyobyabwenge byatumye yamburwa Tour de France ya 2010 ndetse na Giro d’Italia ya 2011.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa