skol
fortebet

Amagare : Imwe mu makipe akomeye ku isi ishobora gusenyuka

Yanditswe: Sunday 27, Aug 2017

Sponsored Ad

Ikibazo cy’amakoro ndetse n’ibura ry’abaterankunga ni kimwe mu bishobora gutuma ikipe ya Cannondale Drapac imwe mu zikomeye ku isi mu mukino wo gusiganwa ku magare ibarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika isenyuka. Nkuko byatangajwe na kompanyi ifite iyi kipe Slipstream Sports ,umwe mu baterankunga bari bategereje ko yabafasha mu mwaka utaha wa 2018 Oath yabashwishurije ko nta gahunda agifite yo gukorana nabo bityo bakwiye gushaka abandi.
Yagize iti “Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 (...)

Sponsored Ad

Ikibazo cy’amakoro ndetse n’ibura ry’abaterankunga ni kimwe mu bishobora gutuma ikipe ya Cannondale Drapac imwe mu zikomeye ku isi mu mukino wo gusiganwa ku magare ibarizwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika isenyuka.

Nkuko byatangajwe na kompanyi ifite iyi kipe Slipstream Sports ,umwe mu baterankunga bari bategereje ko yabafasha mu mwaka utaha wa 2018 Oath yabashwishurije ko nta gahunda agifite yo gukorana nabo bityo bakwiye gushaka abandi.

Yagize iti “Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26 Kanama 2017twakiriye inkuru mbi ko umuterankunga twagombaga gukorana atakibonetse bityo tuboneyeho umwanya wo kubatangariza ko tutabona ubushobozi bwo kwitabira amarushanwa y’umwaka utaha ndetse no gukomeza gusigasira ibyangombwa byo kuba turi ikipe ihatana ku rwego rw’isi. Twizeye ko ikibazo cy’umuterankunga kizakemuka vuba ndetse ikipe ikaba yabona umuterankunga mu minsi mike iri imbere gusa ntitwabura gusaba abakozi bacu ko baba bashaka ahandi kwerekeza mu gihe tugishaka uko twakemura iki kibazo.”

Rigoberto Uran ni umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniraga cannondale
Biravugwa ko kugira ngo iyi kipe ibashe kwitabira amarushanwa mu mwaka utaha ikeneye amafaranga agera kuri miliyoni 7 z’amadolari ari nayo mpamvu bakeneye umuterankunga byihuse dore ko nyuma ya Tour de France bari bumvikanye n’ikigo cyita ku bijyanye n’itangazamakuru Oath cyatumye basinyisha amasezerano mashya abakinnyi barimo Rigoberto Uran wari wabaye uwa 2 ku rutonde rusange muri Tour de France basinyishije imyaka 3 na Dylan van Baarle wari wasinye imyaka 2 none birangiye itangaje ko itagikomezanyije nabo.

Iyi kipe niyo yazamukiyemo abasore bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare nka Peter Sagan watwaye shampiyona y’isi umwaka ushize,Vincenzo Nibali watwaye Tour de France 2014,Elia Viviani,Daniel Oss,Maciej Bodnar n’abandi.
Cannondale niramuka isenyutse biraha umwanya abakinnyi bayo bakomeye nka Rigoberto Uran,Sep Vanmarcke,Taylor Phinney,Pierre Rolland n’abandi umwanya wo kwishakira amakipe.

Ikibazo cyo gusenyuka kw’amakipe akomeye ku isi mu mukino wo gusiganwa ku magare kubera kubura amikoro, si ubwa mbere kibaye cyane ko umwaka ushize amakipe 2 Tinkoff na IAM Cycling yasenyutse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa