skol
fortebet

Amagare :Ndayisenga na mushiki we bigaragaje cyane mu gace kitiriwe umuco

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa taliki ya 12 Kanama 2017 nibwo hari hatahiwe gukina Rwanda Cycling Cup agace kahariwe gusigasira umuco (Race for Culture) aho abasiganwaga mu bagabo bahagurutse Gatuna berekeza I Nyanza urugendo rwareshyaga n’ibirometero 167 byarangiye ibyishimo bitashye mu muryango umwe kuko mu bagabo aka gace kegukanwe na Ndayisenga Valens mu gihe mu bagore bahagurukiye ku Giticyinyoni berekeza I Nyanza intera y’ibirometero 87 agace kegukanwe na mushiki we Nirere Xaverine. Nubwo abo basanzwe (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa taliki ya 12 Kanama 2017 nibwo hari hatahiwe gukina Rwanda Cycling Cup agace kahariwe gusigasira umuco (Race for Culture) aho abasiganwaga mu bagabo bahagurutse Gatuna berekeza I Nyanza urugendo rwareshyaga n’ibirometero 167 byarangiye ibyishimo bitashye mu muryango umwe kuko mu bagabo aka gace kegukanwe na Ndayisenga Valens mu gihe mu bagore bahagurukiye ku Giticyinyoni berekeza I Nyanza intera y’ibirometero 87 agace kegukanwe na mushiki we Nirere Xaverine.

Nubwo abo basanzwe bahangana bibereye muri Amerika mu irushanwa rya Colorado Classic,Ndayisenga Valens yakoze iyo bwabaga yigaranzura abasigaye mu rugo bari barangajwe imbere na Byukusenge Patrick na Twizerane Mathieu.

Ndayisenga Valens yegukanye aka gace akoresheje amasaha 4 iminota 35 n’amasegonda 59 gusa yagereye ku murongo rimwe na Byukusenge Patrick, Twizerane Mathieu, Ruberwa Jean na Rukundo Hassan.

Nyuma yo gutsinda iri rushanwa Ndayisenga Valens yavuze ko yishimiye kongera gutsindira mu Rwanda cyane ko atahiriwe na shampiyona y’igihugu yigaranzuwe na Gasore Hategeka ndetse aka ni agace ka Rwanda Cycling Cup yari akinnye birangira akegukanye.

Yatangaje kandi ko yishimiye ko na mushiki we Nirere Xaverine yatsinze cyane ko ariwe wamukundishije uyu mukino ndetse ngo yahoraga amushishikariza kuzatsinda none yabigezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa