skol
fortebet

AMAGARE: Team Rwanda itangiye shampiyona nyafurika yegukana umudari

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yo gusiganwa ku magare ’Team Rwanda’ yatangiye shampiyona nyafurika iri kubera mu Misiri itwara umudari wa Bronze nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu mu gace gafungura irushanwa.
Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2017 izasozwa tariki ya 19 Gashyantare 2017.
Aka gace gafungura iri rishanwa kiswe ’Course Contre later Montre’, buri kipe y’igihugu igenda ukwayo, nyuma hakaza kurebwa ikipe yakoresheje ibihe bito.
Ni amakipe 11, buri kipe uyu (...)

Ni amakipe 11, buri kipe uyu munsi yari gizwe n’abakinnyi 4, birukankaga ibirometero bigera kuri 56 na metero 800, Team Rwanda yaje kuba iya gatatu nyuma ya Eritrea ya mbere na Algeria ya kabiri.

Mugisha Samuel, Ndayisenga Valens, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco nibo bari bagize Team Rwanda uyu munsi, babaye aba gatatu bakoresheje isaha 1 iminota 12 n’amasegonda 27, inyuma ya Algeria ya kabiri yakoresheje isaha 1 iminota 10 n’amasegonda 35, mu gihe Eritrea yabaye iya mbere ikoresheje isaha 1 iminota 8 n’amasegaonda42.

U Rwanda rufashe uyumwanya ruwambuye Ethiopia yari uwufite kuko niyo yabaye iya gatatu umwaka ushize, uyu mwaka yabaye iya kane ikoresheje isaha 1 iminota 12 n’amasegonda 36.

Team Rwanda ikaba izongera gukina muri iri rushanwa mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda’Road Race’, ndetse no mu cyiciro cyo gusiganwa umukinnyi ku giti cye ’Individual Time Trial’ kizaminwa na Valens Ndayisenga ndetse Areruya Joseph.

Umurwandakazi uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa Girubuntu Jeanne d’Aric azasiganwa mu cyiciro cy’umuntu ku giti cye ndetse n’icyo mu muhanda.

Dore uko amakipe yakurikiranye

1.Eritrea
2.Algeria
3.Rwanda
4.Ethiopie
5.Misiri
6.Burkinafaso
7.Seychelles
8.Kenya
9.Djibouti
10.Sudani
11.Nigeria

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa