skol
fortebet

Amagare : Team Rwanda ntako itagize muri Cascade classics (amafoto)

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yari imaze iminsi ikina irushanwa rya Cascade Classics ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe ryasojwe ku cyumweru taliki ya 23 Nyakanga aho itahanye umwanya wa 13 mu makipe 13 yitabiriye iri rushanwa.
Iyi kipe yitabiraga irushanwa ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere yishimiwe cyane ni abakunzi b’umukino w’amagare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yahuye ni amakipe akomeye nka USA National Team ,United Healthcare professional (...)

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yari imaze iminsi ikina irushanwa rya Cascade Classics ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe ryasojwe ku cyumweru taliki ya 23 Nyakanga aho itahanye umwanya wa 13 mu makipe 13 yitabiriye iri rushanwa.

Iyi kipe yitabiraga irushanwa ribera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku nshuro ya mbere yishimiwe cyane ni abakunzi b’umukino w’amagare muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yahuye ni amakipe akomeye nka USA National Team ,United Healthcare professional Cycling Team n’ayandi.

Nubwo abanyarwanda barangije iri rushanwa ari bane gusa bitwaye neza cyane ko barushijwe iminota 24 n’amasegonda 42 n’ikipe ya mbere ariyo United Healthcare professional Cycling Team aho muri iri rushanwa ry’iminsi 4 abakinnyi bayo bose uko ari 6 bakoresheje amasaha 37,iminota 28 n’amasegonda 59.

Umunyarwanda waje hafi ku rutonde rusange ni Ukiniwabo Rene Jean Paul wasizwe iminota 13 n’amasegonda 11 n’umunyamerika Robin Carpenter ukinira ikipe ya Holowesko / Citadel Racing p/b Hincapie Sportswear wakoresheje amasaha 12 ,iminota 28 n’amasegonda 36.

Ukiniwabo Rene Jean Paul yaje ku mwanya wa 55 ku rutonde rusange aho yakurikiwe ku mwanya wa 56 na Gasore Hategeka we wasizwe iminota 13 n’amasegonda 16 mu gihe Bonaventure Uwizeyimana waje ku mwanya wa 79 aho yasizwe iminota 18 n’amasegonda 17.Undi mukinnyi wabashije kurangiza irushanwa ni Jean Bosco Nsengimana wabaye uwa 104 wasizwe iminota 30 n’amasegonda 26.

Amwe mu mafoto ya Team Rwanda muri iri rushanwa:







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa