skol
fortebet

Amagare : Twizerane niwe wegukanye Central Challenge

Yanditswe: Saturday 09, Sep 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Twizerane Mathieu ukinira ikipe ya CCA y’i Huye niwe wegukanye agace ka central challenge muri shampiona yo gusiganwa ku magare ya hano (Rwanda cycling cup)yari igeze ku gace ka karindwi aho yakoresheje amasaha 3 n’ amasegonda 47 (3:00:47).
Aka gace kabaye ku munsi w’ejo ubwo abasiganwa bavaga i Nemba mu Bugesera barangiriza mu Mujyi wa Muhanga ku ntera y’ibirometero 115,aho uyu musore yasize abo bari bahanganye ubwo bari bari mu Karere ka Kamonyi hasigaye ibirometero 37 arinda agera (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Twizerane Mathieu ukinira ikipe ya CCA y’i Huye niwe wegukanye agace ka central challenge muri shampiona yo gusiganwa ku magare ya hano (Rwanda cycling cup)yari igeze ku gace ka karindwi aho yakoresheje amasaha 3 n’ amasegonda 47 (3:00:47).

Aka gace kabaye ku munsi w’ejo ubwo abasiganwa bavaga i Nemba mu Bugesera barangiriza mu Mujyi wa Muhanga ku ntera y’ibirometero 115,aho uyu musore yasize abo bari bahanganye ubwo bari bari mu Karere ka Kamonyi hasigaye ibirometero 37 arinda agera i Muhanga akiri uwa mbere.

Uyu musore yakurikiwe na Gasore Hategeka wakoresheje amasaha 3 umunota umwe n’amasegonda 58 aho yahagereye rimwe na Ukiniwabo Rene Jean Paul ndetse na Munyaneza Didier.

Umukinnyi Valens Ndayisenga yagize ikibazo cyo gutobokesha ubwo bari basigaje ibirometero 25 ngo bagere I Muhanga byatumye arangiza ku mwanya wa 14.

Mu bakobwa, Ingabire Beatha niwe waje ku isonga,mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 23 uwabaye uwa mbere ni Ukiniwabo Rene Jean Paul ukinira Les Amis Sportifs mu gihe mu ngimbi uwegukanye irushanwa ari Manizabayo Eric wa Benedictions.

Amafoto yaranze aka gace:


Ibitekerezo

  • Ariko ibi nibiki kweri? Utwo dufaranga nibyo bihembo kurabo basore ninkumi bacu? Amafranga atageze no ku 100$? Biteye isoni… Umukino nkuyu ufite na risks nyinshi kubuzima! Come on guys

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa