Kigali

Amagare: Umubyeyi wa Mugisha yitabye Imana

Imikino   Yanditswe na: 25 September 2017 Yasuwe: 683

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 25 Nzeri 2017 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y’urupfu rw’umubyeyi w’umusore ukina umukino wo gusiganwa ku magare nk’uwabigize umwuga Mugisha Samuel witwa Mukabutera Agnes.

Uyu mubyeyi yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka ubwo yari mu karere ka Nyabihu ahitwa muri Vunga aho yahise yerekezwa mu bitaro bya Ruhengeri bahita bamwohereza mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe aza gusa nk’uworoherwa ataha mu rugo none birangiye iyi mpanuka imuhitanye.

Uyu mubyeyi yitabye Imana mu gihe umuhungu we Mugisha Samuel yari mu bakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’isi y’abatarengeje imyaka 23 yabaye ku wa Gatanu Taliki ya 22 Nzeri uyu mwaka nubwo atabashije kurangiza iri siganwa.

Uyu mubyeyi yagonzwe n’imodoka tariki 23 Kanama 2017 arakomerera bikomeye ndetse amara iminsi mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Minisitiri Uwacu Julienne yasabye imbabazi kubera indirimbo zubahiriza...

Minisitiri wa siporo n’umuco, Uwacu Julienne yasabye imbabazi abanya Guinea...
16 October 2018 Yasuwe: 2297 2

Amavubi anganyije na Guinea mu mukino yahushijemo ibitego byinshi

Amavubi abuze gato ngo abone amanota 3 ya mbere mu mikino yo gushaka itike...
16 October 2018 Yasuwe: 969 0

Amissi Cedric yatangaje ikintu atazibagirwa muri Rayon Sports yubakiyemo...

Rutahizamu Amissi Cedrick wakunzwe na benshi mu bafana ba Rayon...
16 October 2018 Yasuwe: 2093 0

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa bukomeye abafana bakomeje kumusaba...

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna yabwiye abantu bakomeje...
16 October 2018 Yasuwe: 814 0

Mashami yatangaje ukuri ku Mavubi kwatangaje abanyarwanda benshi

Umutoza w’ikipe y’ighugu Amavubi,Mashami Vincent yavuze ko amahirwe yo kubona...
15 October 2018 Yasuwe: 4086 0

Rayon Sports yiteguye gusimbura Mukura VS nibura amikoro yo gusohokera u...

Perezida wa Rayon Sports Muvunyi Paul yavuze ko ikipe ye yiteguye...
15 October 2018 Yasuwe: 4465 0