Kigali

Amagare:Umwe mu bakinnyi bagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino y’isi yimwe Visa

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remmy 16 September 2017 Yasuwe: 820

Umusore Ukiniwabo Rene Jean Paul wagombaga guhagararira u Rwanda mu mikino y’isi yo gusiganwa ku magare aho yagombaga guhatana mu gusiganwa mu muhanda mu batarengeje imyaka 23 yimwe Visa y’igihugu cya Norway iri rushanwa rizaberamo mu mugi wa Bergen.

Uyu musore wari watoranyijwe hamwe n’abandi basore 3 barimo Areruya Joseph,Mugisha Samuel na Valens Ndayisenga niwe wabuze iyi Visa we n’ushinzwe kugorora imitsi y’abakinnyi Ruvogera Obed mu bari batoranyijwe kwerekeza muri iki gihugu.

Nubwo aba babuze,Umutoza Sterling Magnell w’ikipe y’igihugu,Ndayisenga Valens n’Umukanishi Sean Belfas, bamaze kwerekeza i Bergen muri Norway, cyane ko bahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa kane tariki ya 14 Nzeri.

Abasore 2 Areruya Joseph na Mugisha Samuel bazahaguruka mu Butaliyani kuwa kabiri tariki ya 17 Nzeri berekeza muri Norvege cyane ko bazakina ku I taliki ya 22 Nzeri mu gihe Ndayisenga azasiganwa umuntu ku giti cye ku italiki ya 20 Nzeri 2017.Azasiganwa mu muhanda mu bakuru ku italiki ya 24 Nzeri 2017.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Bale ayoboye urutonde rw’abakinnyi bagiye kwerekwa umuryango muri Real...

• Muri Real Madrid umweyo uri hafi • Zidane yatanze urutonde rw’abakinnyi 8...
22 November 2017 Yasuwe: 699 0

Icyazanye Jeannot Witakenge mu Rwanda cyamenyekanye

• Kingi Bernard yahakanye amakuru yavugaga ko Witakenge yaje kuganira na...
22 November 2017 Yasuwe: 1613 0

Reba amafoto 10 yaciye ibintu muri Tour du Rwanda 2017

• Tour du Rwanda 2017 yaranzwe n’amafoto arimo ubuhanga bwinshi • Tour du...
22 November 2017 Yasuwe: 1298 0

Buteera yiteguye kugaruka mu Mavubi nagirirwa icyizere

• Buteera yiteguye kugaruka mu Mavubi nagirirwa icyizere • Buteera arifuza...
22 November 2017 Yasuwe: 267 0

Umunyakenya wagiriye impanuka muri Tour du Rwanda agacibwa ukuguru yashyize...

• Mwangi Samuel yakoze impanuka muri Tor du Rwanda 2016 • Mwangi Samuel...
22 November 2017 Yasuwe: 5646 0

Caleb ntiyahamagawe mu ikipe y’Uburundi izakina CECAFA

• Uburundi bwahamagaye abakinnyi 25 buzakoresha mu mikino ya CECAFA batarimo...
21 November 2017 Yasuwe: 396 0